Karongi: Baritana bamwana ku buziranenge bw’inshundura barobesha mu Kivu

Sangiza iyi nkuru

Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu bibumbiye mu makoperative, ni bo basanzwe bafitiwe icyizere cyo gufatanya n’inzego zitandukanye za leta mu gutanga amakuru agamije guca no gukumira ikoreshwa ry’imitego itemewe yitwa kaningiri mu Rwanda. Ku ruhande rw’Akarere ka Karongi bo ngo bamaze gutahura ko hari bamwe mu barobyi bemewe babarizwa muri ayo makoperative nyamara akaba ari nabo bahindukira bagakoresha iyo mitego itemewe.

Imitego itemewe ya kaningiri ni imwe mu ishyirwa mu majwi mu bitera igabanuka ry’umusaruro abarobyi bakunze gutaka kuko ngo ifata injanga ntoya cyane bikabangamira kororoka kwazo.

By’umwihariko mu gihe cy’izuba abarobyi bakorera mu kiyaga cya kivu ku gice cy’Akarere ka Karongi bagaragaza ko umusaruro wagabanyutse cyane.

Ntihabose Faustin ukorera uburobyi i Ruganda mu Murenge wa Bwishyura agira ati “nk’ubu dushakira muri aya mazi ariko hari igihe bihagarara ntitubone injanga…n’ubu umusaruro ntawo kubera ko nta mvura yaguye uretse ko n’abakoresha imitego itemewe na bo batwangiriza”.

Uyu murobyi ashimangira ko abantu baroba ku giti cyabo aribo bakoresha imitego itemewe ya Kaningiri ati “usanga ari abantu bayifite iwabo mu ngo zabo…akenshi bajyayo nijoro kandi iyo tubabonye turabatanga bakayitwika”.

Nubwo badahuza imibare ku igabanyuka ry’umusaruro bamwe mu barobyi bagaragaza ko bakoresheje ibikoresho bimwe n’igihe kimwe nk’ibyo bakoresha mu gihe cy’imfura aho babonaga ibiro 13 bahabona bitatu. Abandi bakavuga ko ahavaga ibiro 50 bahabona bitanu. Ariko na none bakemeza ko muri rusange umusaruro w’ibikomoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ugenda ugabanyuka uko imyaka ishira.

Abarobyi bibumbiye mu makoperative bavuga ko abatayarimo aribo bitwikira ijoro bakayikoresha.

Uwitwa Nzarora agira ati “ntabwo nkatwe turi mu makoperative twakoresha iriya mitego itemewe kandi tuzi ko yica utujanga dutoya…nyine iyo dupfuye umusaruro uragabanyuka. Ubundi turiya amafi araturya cyangwa natwo tugakura…usanga rero abantu bakora ku giti cyabo banze kujya mu makoperative ari bo bakoresha iriya miraga. Byibura umuntu ntiyabuga n’ibiro 50 ariko ubu uri kwica nyinshi ni ibiro bitanu nabyo wahanyanyaje”

Ibyo abo barobyi bavuga binyuranye n’iby’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga kuri icyo kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois avuga ko bamwe muri abo barobyi bari mu makoperative aribo bazi amayeri yo mu mazi ku buryo bakeka ko aribo bahindukira bakajya gukoresha iyo mitego itemewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Agira ati “abarobyi bibumbiye muri za koperative…aba bantu bitwa abarobyi ni bo bagira n’imitego itemewe. Ubundi iyo baroba hagenda ubwato bunini hagenda n’utundi dutoya noneho abarobyi bagakoresha iyo bita kaningiri ni imiraga rero itemewe. Ni ukuvuga ngo hari n’igihe baba barikuroba bafite na kakato gato barobesha mu buryo butemewe n’amategeko.”

Ibyo bamwe mu bari muri za koperative bavuga ni ukujijisha

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois yemeza ko basanze ko kuvuga ko abatari muri koperative ari bo bakoresha imitego itemewe ari ukuyobya uburari. Agira ati “aba rero nubwo bivanaho ikibazo twaje gusanga hafi 80 % by’abakoresha imitego itemewe, ari aba barobyi bazi kuroba bazi za tirike zo mu kivu aribo bongera bakaza gukoresha ya mitego itemewe ya kaningiri”.

Akomeza avuga ko basanze no mu bijyanye no guca iyo mitego abo barobyi ubusanzwe bafitiwe icyizere cyo gutanga amakuru ngo bayatanga atuzuye, ati “hari igihe dukora umukwabo twarangiza tukayitwika, ariko bo ntabwo baduha amakuru yuzuye kuko ni bo baba babyihishe inyuma.”

Akarere ka Karongi gahamagarira buri murobyi n’abandi baturiye ikiyaga cya Kivu kugira ubufatanye mu gukumira abakoresha iyo mitego itemewe kuko ihungabanya umusaruro uva mu Kivu.

Nta barafatwa cyangwa ngo batabwe muri yombi kuri icyo kibazo, dore ko nta na koperative Akarere gatunga urutoki.

Z1

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Twarabanye Venuste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *