Imibiri 45 y’abazize Jenoside, yabonetse mu mirenge itandukanye mu Karere ka Karongi igiye gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gashari na Bisesero muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Mutabazi Moise, Umuhuzabikorwa wa Komosiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, mu Karere ka Karongi na Rutsiro, avuga ko mu Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazashyingurwa imibiri 45 yabonetse bwa mbere.
Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka kugeza ubu ni 45, nibwo igiye gushyingurwa mu cyubahiro bwa mbere kuko yavuye mu mirenge itandukanye.”
Imibiri yabonetse mu mirenge ya Rubengera, Gitesi, Bwishura, Mubuga, Gishyita,Twumba na Mutuntu, biteganyijwe ko izashyingurwa tariki ya 26 Mata 2017, hakaba hari imibiri izashyingurwa mu Rwibutso rwa Birambo, tariki ya 27 Kamena 2017 indi ishyingurwe mu Rwibutso rwa Bisesero.
Mukashema Drocella, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Karongi, agaragaza uko imyiteguro y’icyunamo ihagaze, aho yasabye urubyiruko kuzitabira gahunda zo kwibuka zateguwe mu midugudu iwabo.
Yagize ati “Turi gukomeza gutegura abaturage bakazitabira ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo, n’ibindi bikorwa byo kwibuka mu minsi 100, agaseke gakoreshwa mu kuremera abarokotse Jenoside kakuweho kubera ko hajya haboneka amagambo mabi agaherekeza, turi gutegura imibiri izashyingurwa mu cyubahiro, gushishikariza ibigo kwibuka, gutanga amakuru mu gihe cyo kwibuka, dukomeje gukora inyingo yo kubaka urwibutso rwa Gatwaro n’ibindi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gahunda yo kwibuka yatangiye kuri uyu wa 7 Mata 2017, ibera mu midugudu yose, by’umwihariko Akarere ka Karongi kakaba karahisemo gutangiriza ibikorwa byo kwibuka mu Murenge wa Gitesi nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga.
Kuri uyu mugoroba w’itariki 7 Mata haraba igikorwa cyo gusura, guhumuriza no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko ku rwego rw’igihugu hazacanwa urumuri rw’icyizere, no mu turere hose ruzahacanwa, mu karere ka Karongi ruzacanirwa mu Murenge wa Gashari na Bwishyura nk’uko ubuyobozi bw’akarere bwabitangaje.
Perezida wa njyanama y’akarere, Mutangana Frederic, asaba abaturage gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyigikira ibyagezweho no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, birinda amagambo yabakomeretsa.
Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 bizakorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikire ibyiza twagezeho.”
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


