Imbangukiragutabara 4 ni zo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashyikirije ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, Kirinda n’ibya Mugonero kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020, mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi mu kubasha kugera ku baturage bo mu bigo nderabuzima byose bikorana na byo.
Ni umuhango wanatangiwemo ibihembo ku tugari n’imidugudu byarangije gutanga mituweli 100%, guha ba Mudugudu amatelefone y’akazi, gutanga ‘megaphones’ mu tugari n’ibindi.
Ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye byashyikirijwe Imbangukiragutabara 2, ibya Mugonero na Kirinda buri byose bihabwa imwe imwe, ngo zikaba zari zikenewe cyane nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine kugira ngo zifashe ibyo bitaro kunoza serivisi mu bigo nderabuzima bikorana na byo, bigashobora kuzikoresha, kwiyongera ku zari zisanzwe zihari bikazarinda kuba hagira umurwayi urembera ku kigo nderabuzima, kandi yagombaga kugezwa ku bitaro mu buryo bwihuse.
Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kuzishyikirizwa, Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette yavuze ko izo bahawe 2 zari zikenewe cyane kuko bari basangwanywe 6 ariko izikora ari 4 gusa izindi 2 zitagikora, zikazabashoboza guhangana n’imisozi berekeza mu bigo nderabuzima bakorana mu gutabara abaturage bakeneye ubufasha.
Ati: “Twari tuzikeneye cyane rwose kuko muri 6 twari dufite, 2 zari zishaje cyane ku buryo zitatumaga tujya mu misozi kuko imisozi ya Karongi kuyigendamo bisaba izikiri nzima, ikindi cyatumaga tuzikenera cyane kikaba ko dufite ibigo nderabuzima biri kure twifuza ko twazagira imbangukiragutabara dushyirayo izajya itabara abarwayi cyangwa abagore batwite mu buryo bwihuse.’’
Yakomeje avuga ko bifuzaga ko buri kigo nderabuzima mu bigo nderabuzima 10 bakorana kigira imbangukiragutabara yacyo kugira ngo serivisi zibashe gutwangwa mu buryo bwifuzwa,ariko ko igihe ubushobozi butaraboneka bazaba bakoresha izihari nubwo hari aho zikenewe cyane kurusha ahandi.
Ati’’ Nko mu bigo nderabuzima bya Mukungu na Bigugu mu mirenge ya Rwankba na Mutuntu kugira ngo imbangukiragutabara izave ku bitaro ihagere inagaruke bisaba amasaha arenga 4 yose, bigatera ingorane ko umurwayi cyangwa umugore uri kunda ashobora kutugeraho ubuzima bwe buri mu kaga, umubyeyi n’umwana yari agiye kubyara bakaba bahaburira ubuzima bombi cyangwa kubitaho bikaba byatugora cyane kuko batugezeho barembye, imwe muri izo ikazajyanwa kuri icyo kigo nderabuzima cya Mukungu kugira ngo bidufashe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi,Mukarutesi Vestine avuga ko intego ari uko buri kigo nderabuzima muri 23 by’aka karere kigira imbangukiragutabara yacyo,uko ubushobozi buzagenda buboneka bikazagenda bigerwaho.
Ati: “Uyu munsi dutanze ziriya ariko intego ni uko buri kigo nderabuzima cyakwigirira imbangukiragutabara yacyo,uko ubushobozi ,bwaba ubwacu cyangwa ubw’abafatanyabkorwa bacu n’izindi nzego dufatanya mu by’ubuzima buzagenda buboneka zatangwa buri kigo nderabuzima kikayibona. Tuboneyeho gusaba abazihawe kuzikoresha neza,zikaba izo gufasha koko abaturage kugira ngo ubuzima bwabo burusheho gukomeza kubungabungwa,bazifate neza banazikoreshe neza.’’
Uretse izi mbangukiragutabara zahawe ibi bitaro,ubuyobozi bw’aka karere bwanahembye utugari n’imidugudu yarangije gutanga mituweli 100%, ba Mudugudu bose uko ari 537 bahabwa telefoni zizabafasha mu mutekano, hatangwa megaphone 133 mu tugari zizifashishwa aho zikenewe, imidugudu yabaye iya mbere mu mugoroba w’ababyeyi na yo ishyikirizwa ibihembo, abaturage bose basabwa gukomeza kwirinda icyabakoma mu nkokora mu rugamba rw’iterambere.



2 Responses
Karongi: Ibitaro bitatu byashyikirijwe n’Akarere Imbangukiragutabara
Nifuje kubandi nabuze ikarita
Karongi: Ibitaro bitatu byashyikirijwe n’Akarere Imbangukiragutabara
Nifuje kubandi nabuze ikarita