meya_mukarutesi_vestine_mu_isoko_mu_mujyi_wa_karongi_mu_bukangurambaga_ngiro_bwo_kwikingiza_covid-19.jpg

Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Mu bukangurambaga bw’icyumweru cyose bukangurira abatuye Akarere ka Karongi kwikingiza COVID-19 na Meya Mukarutesi Vestine yitabiriye, uyu muyobozi yasabye buri muturage wese w’aka karere kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo kigenda cyongera ubukana, harimo no kucyingiza nk’uko bisabwa, anagaruka ku mwarimukazi Mutuyimana Zibie wigishaga muri GS Nyegabo mu murenge wa Bwishyura wanditse agasezera aho kwikingiza, ko bidakwiriye n’abandi bafite imitekerereze nk’iyo bayireka bakagana inzira yo kwikingiza ngo bakore akazi kabo nta nkomyi.

Tariki ya 22 Ukuboza ni bwo umwarimukazi Mutuyimana Zibie wigishaga muri GS Nyegabo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi yandikiye ubuyobozi bw’aka karere ibaruwa asezera kuri aka kazi ayivugamo ko yatangiye ku ya 18 Mutarama uyu mwaka, ibaruwa yahise icicikana ku mbuga nkoranyambaga igera no kuri Bwiza.com.

Muri iyo baruwa Mutuyimana Zibie aragira ati: “Madamu Muyobozi w’Akarere ka Karongi,nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gusezera mu kazi nakoraga k’uburezi. Muri make muyobozi, ndi umurezi muri GS Nyegabo guhera 18/01/2021,ariko ku mpamvu zo kumvira umutima nama wanjye Uwiteka Imana inyoboreramo nkaba ntarikinjije. Nshingiye ku myanzuro y’inama y’abayobozi ivuga ko umuntu utarikingije atemererwa kujya mu kazi, nifuje gusezera kugira ngo ntabangamira uburenganzira bw’abo tubana buri munsi mu kazi. Mbashimiye uko mwakiriye ubusabe bwanjye.’’

Iyi baruwa itaravuzweho rumwe n’abaganiriye na Bwiza.com mu mujyi wa Karongi nyuma y’uko isohotse ikanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ,bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwe niba ari ko imyemerere ye ibimutegeka, abandi bavuga ko atari byo ko atari akwiriye kwivana ku kazi kuko n’ubundi ntaho azajya atikingije ngo agire serivisi ahabwa, abandi bibaza uko byagenda aramutse arwaye akaremba niba atajya kwivuza kandi na bwo yasabwa kuba yarikingije, hakaba n’abavuga ko ashobora kugumura n’abandi,akwiye kwegerwa akigishwa,byaba ngombwa akanafatirwa ibihano.

Mu bukangurambaga ngiro bwo ku wa 24 Ukuboza,bwakanguriraga abagana ahahurira abantu benshi kwikingiza bwakorwaga na komite nyobozi y’aka karere,inzego z’umutekano,urubyiruko rwabihuguriwe n’abandi bayobozi, umwarimukazi wigisha muri GS Kibuye muri uyu mujyi waganiriye na Bwiza.com, na we yagize icyo avuga ku banga kwikingiza ku bushake,agaruka no kuri mugenzi we.

Ati: “Kiriya natwe cyaratubabaje cyane, nk’abarimu tugomba kuba intangarugero muri gahunda nk’izi tukareberwaho,nubwo n’imyemerere y’umuntu ibaho koko,akaba yanagira uburenganzira ku mubiri we kuko ni uwe bwite, ariko baba banakwiye kumenya ko Leta idashobora gukangurira abaturage ibibagirira nabi kuko iba yabanje kubigenzura neza mbere yo kubibagezaho.’’

Yarakomeje ati: “Aha twanagira impungenge ko babaye benshi bashobora no kugumura abana babo bari mu biruhuko ugasanga mu gihembwe gitaha ntibaje kwiga bikaba ibibazo, tugasaba ubuyobozi gutangirira hafi, kuko dusanganywe n’ikibazo cy’ibura ry’abarimu mu bigo byinshi by’amashuri muri aka karere.

Kandi nko muri GS Kibuye twese twarikingije, ntacyo twabaye, aba bose bari muri iri soko binjira berekanye ko bikingije kandi nta kibazo mbona bafite, ngakeka ko ari imyumvire yo gushyira mu kaga k’ubukene umuryango ku busa,kandi twese turasenga, twaranikingije.’’

Byatumye Bwiza.com ishaka kumenya icyo Meya Mukarutesi Vestine na we wari muri ubu bukangurambaga ngiro mu isoko rikuru rya Karongi abivugaho, niba iyi baruwa yaramugezeho, niba yarayishubije, ni ba nta bandi baba baranditse bikaba biteye impungenge Akarere,yemera gusubiza ibyo bibazo byose.

Ati: “Hari umwarimu watwandikiye muri iki cyumweru avuga ko,kubera imyemerere ye yumva atakingirwa. Ibaruwa ye twarayakiriye, turiho turareba icyo amategeko ateganya,kuko iyo umuntu yanditse arasubizwa,agasubizwa hubahirizwa amategeko. Natwe tuzamusubiza kuko mu busabe bwe ,yanditse avuga ko atakwikingiza kubera imyemerere ye. Tuzamusubiza,nta gihe kirarenga,cyane cyane ko hari iminsi itegeko riba riteganya.’’

Abajijwe we icyo abivugaho nk’umuyobozi ati’’Icyo nabivugaho, ni na bwo bukangurambaga turimo, ni ugukangurira abantu bose kwikingiza kuko urukingo ni ukwirinda kandi kwirinda biruta kwivuza.

Icyorezo cya COVID-19 abaturage bose bamaze kubona ububi bwacyo. Ni ukubakangurira kugira ngo hatagira ujya mu murongo nk’w’uwo mwarimu kuko icyemezo yafashe, ntigikwiye umuntu w’umurezi,wize,usobanukiwe, kuko gukingirwa nta kibi kirimo, nanjye ubwanjye ubibabwira n’abanyumva bose babyumbye,inkingo zose namaze kuzifata ,nta kibazo na kimwe nagize kandi nanjye nkunda ubuzima bwanjye. Nta n’undi warufashe muri aka karere uratubwira ko yakigize. Turakangurira abandi kutagenda mu murongo nk’uriya, bagakingirwa, bagakomeza ubuzima,tugakataza mu iterambere.’’

Avuga ko ubukangurambaga bakora babufatanya n’amadini n’amatorero kandi nta muyobozi w’idini cyangwa itorero wigeze agaragaza ko hari ikibazo urukingo rufite ku byerekeranye n’icyo ijambo ry’Imana ryigisha, akavuga ko abo bakwirakwiza ubutumwa bugumura abandi ari abahoze mu badivantisite bakaza kuvamo bakagira indi myemerere itandukanye n’amahame y’iri torero,agasaba abandi baturage kwima amatwi abashaka kuzana ibitandukanye n’imvugo ya Leta kuri iyi gahunda,agasaba n’abayobozi kutadohoka,bagakomeza ubukangurambaga bahereye mu masibo,kugeza ku rwego rw’Akarere kandi ngo biragenda neza.

Imyumvire nk’iyi yagaragaye no mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke umwaka ushize,aho bamwe bakuye abana babo mu mashuri bavuga ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari ay’umuntu ataturutse ku Mana, batagomba kuyubahiriza,Meya Mukarutesi akavuga ko mu karere ayoboye,uretse uyu mwarimu nta wundi barumva arwanya kwikingiza, agasaba abaturage bose kumva akamaro kabyo,ahagaragaye imbogamizi zikamenyekanishwa kare,bagafataniriza hamwe kuzikemura.

Twagerageje guhamagara uyu mwarimukazi ngo tumubaze uko byifashe nyuma ya kiriya cyemezo ntibyadukundira, nibidukundira tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

meya_mukarutesi_vestine_mu_isoko_mu_mujyi_wa_karongi_mu_bukangurambaga_ngiro_bwo_kwikingiza_covid-19.jpg
img-20211223-wa0062.jpg

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    Mudukorere ubuvugizi kuko kwikingiza ntabwo bikiri uburenganzira ahubwo byabaye itegeko riteruye kuko umuntu niba atazajya mubikorw rusange nta kandamizwa rirenze iryo!!!!!!

    1. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
      Babakorere ubuvugizi hehe ushaka? Nonese uburenganzira wowe ubugira wenyine kuki udatekerezako aho uburenganzira bwawe burangirira ubwundi ariho butangirira? niba udashaka kwikingiza kuki wumvako wateza ibibazo njyewe wikingije? mujijuke kabisa!

    2. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19

    3. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
      Wiviga ngo ni itegeko riteruye kdi ryeruye. Nonese hari ikidakorwa kumugaragaro, ubwo se bakwirukanye mukazi kdi utanduje niyo COVID-19 cg ngo uyirware utumva ntakibirimo. Njyewe numva abatabishaka babihirera wenda bikaba itegeko mugihe bayanduje

    4. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
      Wiviga ngo ni itegeko riteruye kdi ryeruye. Nonese hari ikidakorwa kumugaragaro, ubwo se bakwirukanye mukazi kdi utanduje niyo COVID-19 cg ngo uyirware utumva ntakibirimo. Njyewe numva abatabishaka babihirera wenda bikaba itegeko mugihe bayanduje

  2. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    Mudukorere ubuvugizi kuko kwikingiza ntabwo bikiri uburenganzira ahubwo byabaye itegeko riteruye kuko umuntu niba atazajya mubikorw rusange nta kandamizwa rirenze iryo!!!!!!

  3. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    nk’umuntu uvuga ngo bafatire ibihano uwanze kwikingiza hari injiji imuruta! ni uburenganzira bwa buri wese kwikingiza cg kubireka,ahubwo leta ikwiye ubukangurambaga,kwigisha kuburyo buriwese amenya akamaro kokwingiza noneho akabikorana umutima ukunze adahaswe

  4. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    nk’umuntu uvuga ngo bafatire ibihano uwanze kwikingiza hari injiji imuruta! ni uburenganzira bwa buri wese kwikingiza cg kubireka,ahubwo leta ikwiye ubukangurambaga,kwigisha kuburyo buriwese amenya akamaro kokwingiza noneho akabikorana umutima ukunze adahaswe

  5. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    Nonese ubundi mwarekeye abantu uburenganzira bwabo, ahubwo se uvuze ibihano aba yumva bazamuhanisha iki? Kereka ubwo wenda bamukatiye urwo gupfa kdi narwo ntirwemewe ntanicyaha yakoze cyatuma apfa. Niyo bamufunga Yaba arikumwe nabandi. Nibarekere abantu uburenganzira bwabo

  6. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    Nonese ubundi mwarekeye abantu uburenganzira bwabo, ahubwo se uvuze ibihano aba yumva bazamuhanisha iki? Kereka ubwo wenda bamukatiye urwo gupfa kdi narwo ntirwemewe ntanicyaha yakoze cyatuma apfa. Niyo bamufunga Yaba arikumwe nabandi. Nibarekere abantu uburenganzira bwabo

  7. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    Nonese ubundi mwarekeye abantu uburenganzira bwabo, ahubwo se uvuze ibihano aba yumva bazamuhanisha iki? Kereka ubwo wenda bamukatiye urwo gupfa kdi narwo ntirwemewe ntanicyaha yakoze cyatuma apfa. Niyo bamufunga Yaba arikumwe nabandi. Nibarekere abantu uburenganzira bwabo

  8. Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19
    Nonese ubundi mwarekeye abantu uburenganzira bwabo, ahubwo se uvuze ibihano aba yumva bazamuhanisha iki? Kereka ubwo wenda bamukatiye urwo gupfa kdi narwo ntirwemewe ntanicyaha yakoze cyatuma apfa. Niyo bamufunga Yaba arikumwe nabandi. Nibarekere abantu uburenganzira bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *