Nyuma y’aho bitangarijwe mu itangazamakuru ndetse bikanashimwa na benshi babicishije ku mbuga nkoranyambaga, ko Niringiyimana Emmanuel yakoze umuhanda w’ibilometero birindwi wenyine, kuri ubu ubuyobozi bwamusuye ngo bumushyigikire.
Niringiyimana wakoze uyu muhanda avuka mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, akaba yasuwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri Y’ibikorwaremezo(MININFRA), Intara y’Uburengerazuba ndetse, Akarere,… Bakaba bamusuye kugira ngo bamushyigikire muri iki gikorwa yatangiye cy’indashyikirwa.
Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, MININFRA yagize iti “Itsinda rigizwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Intara y’Uburengerazuba, Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere imihanda n’ubwikorezi (RTDA), Akarere ka Karongi ndetse n’inzego z’umutekano basuye Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wubatse umuhanda iwabo, bareba uko byifashe kugira ngo bamufashe kugera ku ntego ze zo gukunda igihugu”.
Ku bindi bifitanye isano n’iyi nkuru Kanda hano ubisome


Â


