Karongi: Umukobwa ukurikiranweho kwica umwarimu yasabiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 02 Kanama 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame aho icyaha cyakorewe umukobwa wakekwagaho icyaha cyo kwica umugabo wari umwarimu, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu.

Icyaha uregwa ashinjwa cyakozwe ku itariki ya 28 Kamena 2022 ahagana saa sita z’amanywa (12h00) mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko umwarimu wari usanzwe yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkoto yagiye kugura ibintu bitandukanye muri butiki yacururizwagamo n’umukobwa ahagura ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi cumi n’umunani( 18,000), amwishyuramo ibihumbi icumi (10,000) hasigara ibihumbi umunani (8000).

Ngo nyuma baje kunanirwa kumvikana kuri ayo mafaranga yari asigaye kuko umwarimu we yavugaga ko yayamwishyuye yose, bityo uwo mukobwa abonye atabyishimiye afata icyemezo cyo kwinjira mu nzu azana icyuma agihishe mu ikabutura agitera wa mwarimu mu gatuza ahita yikubita hasi yitaba Imana.

Mu iburanishwa ryabereye aho icyaha cyakorewe, uregwa yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018. Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 10/08/2022 i saa cyenda z’amanywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *