uyu_muryango_uvuga_ko_nubwo_wahawe_inzu_ariko_unugarijwe_n_imirire_mibi.jpg

Karongi: Umuryango wari umaze igihe uzererana abana wahawe inzu usaba n’icyo uyiriramo

Sangiza iyi nkuru

Ntibaseba Emmanuel w’imyaka 27 uvuga ko afite ikibazo cy’ubumuga bwo mu gatuza yasigiwe n’imvune yagize mu myaka 12 ishize, n’umugore we Nyiraminani Costasie w’imyaka 26 batuye mu mudugudu wa Kagabiro,akagari ka Kagabiro,mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, bavuga ko imibereho mibi ituruka ku bukene bukabije bafite byatumye bari bamaze igihe bazererana abana babo 2 uw’imyaka 6 n’uw’imyaka 3,5, ubwo bashyikirizwaga inzu bubakiwe n’umurenge n’abaturage bagenzi babo na bo babaga mu bukene mbere bakabuvanwamo no kwiteza imbere mu matsinda yo kuzigama mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Gataka, bavuze ko gikemutse ariko batitaweho n’ubundi inzara yayibatsindamo.

Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu igitunganywa neza,igikoni cyayo n’ubwiherero yahawe bijyanye no gusoza icyumweru cy’ubwizigame mu matorero ya gikirisitu aterwamo inkunga n’umuryango Hope international byabereye muri iyi paruwasi ku rwego rw’igihugu, Ntibaseba Emmanuel uvuga ko yavukiye mu muryango ukennye cyane agashaka n’umugore wavukiye mu muryango nk’uwo, byatumye batabasha no kwiga ngo nibura hagire n’umwe muri bo urangiza amashuri abanza cyangwa ngo agire umwuga yiga wazamugoboka mu bihe bibi,yagaragaje ko kimwe mu byamubuzaga amahoro ari ukubura aho aba.

Ati: “Turi mu buzima bubi cyane nta hepfo na ruguru dufite. Akazu twabagamo ubu ni agakoni k’umuturage twahingiraga imibyizi 3 mu kwezi ngo tukabemo, twakagezemo tuvuye mu tundi dutandukanye muri ubwo buryo, ku bw’amahirwe umurenge wacu wa Mubuga utwubakira iyi nzu igeze hagati mbona haje itsinda ryo kwizigamira ry’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda riyobowe n’abayobozi ba paruwasi ya hano ku Mubuga bambwira ko bagiye kuyinyuzuriza numva umutima ugiye mu gitereko.’’

Avuga ariko ko nubwo abonye aho ashyira abana nta cyo kubaha afite kuko uretse n’abana, na we ubwe n’umugore we bari mu bajya bagaragarwaho n’indwara zituruka ku mirire mibi, n’aho umugore yafataga shisha kibondo yabagobokaga bamukuyemo.

Ati: “Icy’inzu cyo kirimo gikemuka kuko barimo kuyitera umucanga kandi ubuyobozi bwa ririya torero bwanyemereye ko n’imbere buzayubaka neza bugashyiramo sima hose, ariko n’ubundi ndacyari mu nzitane z’ibibazo kuko kugeza ubu nta mituweli mfite kandi kubera imvune maranye imyaka 12 sinshobora guca inshuro neza, inzara ishobora no kuyidutsindamo kuko nta cyo kurya na mba dufite, nta karima, nta gatungo, nta kazi.

Icyambabaje kurusha ibindi cyananteye uku guhangayika kose ni uko banshyize mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe bavuga ngo ndacyari umusore mfite imbaraga nababwira iby’ubumuga bwanjye ntibabyumve, umwana wanjye wari ugiye mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato banga ko akomeza bavuga ko bafata abo mu cya mbere gusa.

Uyu w’imyaka 6 mfite impungenge ko atazatangira amashuri abanza kuko nta bushobozi namubonera, umugore banze kumushyira mu mirimo ya VUP kandi we afite imbaraga zo kuyikora, hari igihe tubura uwo duhingira tukararana inzara n’abana ,hakaba n’igihe twese badusanze mu mirire mibi, ngasaba ko abatwitayeho bakomeza tukareba ko twakwikura kuri iyi ngoyi.’’

Umubwiriza wa Conference wa Kibuye muri Méthodiste Libre mu Rwanda, Rév.past. Dr Mutaganda Marcel yavuze ko uyu muryango udakwiye kwiheba kuko n’aba bandi babumbiwe mu matsinda bakigishwa kwizigama bakagira aho bigeza bivugira, abenshi baraburaraga, ariko kuko abishyize hamwe nta kibananira, ukwishyira hamwe kwabo kwabaviriyemo ibisubizo bizima, icyo babonye iyo bakigabanye batunga imiryango yabo, na we akamusaba kwegera abandi bakifatanya mu matsinda nk’aya,ko nta kabuza azikemurira bimwe mu bibazo ahura na byo,ibyamubera inzitizi akabifashwamo ari mu bandi.

Ku byerekeranye no kubura igitunga uriya muryango,kutagira mituweli n’ibindi by’ibanze , Rév.past. Dr Mutaganda yagize ati’’ Uriya muryango twashyikirije inzu ku mugaragaro, ni umurenge wabanje kuyubaka dukomerezaho turayuzuza kandi tuzayigira neza abe heza kuko ni bwo butumwa bwiza twigisha kandi ntiwakwigisha uriho nabi ngo uvuge ngo ibyo umwigisha arabyumva.

Kubyerekeranye na mituweli n’icyo arya,iyo ni inshingano yacu kuko kumuha inzu n’ubundi azicirwamo n’indwara n’inzara ntacyo waba ukoze,nta n’ubutumwa waba uvuze kuko iyo nzu ntacyo mu by’ukuri yaba imumariye.

Uriya muryango twawufasheho inshingano nk’itorero, tugiye kuwishyurira mituweli,turebe ko twawufasha no kubona ikiwutunga cy’ibanze nubwo tutawubonera byose,bajye bashakisha ariko bafite icyo baheraho, abana nibatangira ishuri na bwo tuzamufasha kugenda tubabonera ibikoresho by’ishuri,kandi nanjye nk’umubwiriza mbagizeho inshingano nzajya nkomeza kubakurikirana mu buryo bwihariye, na bo bagire ubuzima bwiza kuko nk’uko tubivuga Roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima.’’

Yasabye abo baba bagaragaza ko batishoboye kwisunga abandi mu matsinda nk’aya bagafatanya kwikura mu mibereho mibi,ko itorero rizabibafashamo, abagize aho bikura bakazirikana n’abagikeneye ubufasha bakabafasha bakanabakangurira uko kwishyira hamwe nk’inzira yo kwikura mu mibereho mibi ikigaragara ku baturage benshi.

Umukuru w’uyu mudugudu wa Kagabiro Sembagare Jean Baptiste yemera ko uyu muryango washyizwe mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe ukwiye icya mbere kuko nta mibereho ifatika ufite, ukaba hari ibyo wagombaga guhabwa udahabwa kubera icyiciro washyizwemo icyo gihe, na mituweli y’ubushize wayitangiwe n’inshuti z’umuryango, gusa ngo imihangayiko n’ubuyobozi bwari bufite bwo kuwubonera aho kuba yo irashize.

Ati: “Ni umuryango utagira epfo na ruguru ariko ubw’icy’inzu gikemutse nibura abana bagiye kubona aho baryama turanezerewe. Ibindi by’imyigire y’abana , icyo barya no kuba babona icyo nk’umugore akora cyazamura urugo tuzakomeza gufatanya n’iri torero harebwe icyakorwa.

Dufite n’abandi batagira aho kuba kuko muri uyu mudugudu barimo nubwo atari benshi cyane, na bo, ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’umurenge n’abafatanyabikorwa bawo tuzagenda tuhabashakira uko ubushobozi buboneka ariko byo kano gace karacyagaragaramo abaturage bakennye cyane.’’

Kwishyira hamwe mu matsinda y’ubwizigame ngo bimaze kuzahura benshi mu gihugu bari babayeho nabi nk’uyu muryango nk’uko byemezwa na Habumuremyi Céléstin ushinzwe amahugurwa muri Hope international, igishimishije kikaba ko bamwe bageze aho bashobora gufasha noneho bagenzi babo bari mu mibereho nk’iyo na bo barimo mbere, abayarimo bagasabwa gukomeza gucunga neza umutungo wabo no gutekereza cyane icyabafasha gukomeza kwizamura, bakanabikangurira abatarabyumva neza bagitaka inzara n’ubukene.
uyu_muryango_uvuga_ko_nubwo_wahawe_inzu_ariko_unugarijwe_n_imirire_mibi.jpg
aba_bari_mu_matsinda_y_ubwizigame_bagize_uruhare_mu_iyubakwa_ry_iyi_nzu_na_bo_babanje_kuba_mu_buzima_bucirirtse_cyane.jpg
rev.past.dr_mutaganda_marcel_yijeje_uyu_muryango_gukomeza_kuwuba_hafi_mu_mibereho_kugeza_ugeze_aho_wigeza.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *