Kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari mu karere ka Karongi hafungiye umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko witwa Muhayimana Annonciata ukurikiranyweho kwica ateye icyuma umwarimu witwaga Twagirayezu Jean Jafari w’imyaka 60, wigishaga muri GS Nkoto mu murenge wa Murambi muri aka karere,amuziza amafaranga 2.000 ngo yari amusigayemo amaze kumwishyura 10.000.
Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yabitangarijwe n’umuyobozi wa GS Nkoto, Mukandekezi Floride, ngo Twagirayezu Jean Jafari w’imyaka 60 y’amavuko,wari umaze imyaka 40 yigisha kuri iri shuri kuko yahatangiye mu 1982 ari ishuri ribanza,rikagirwa iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 muri 2019 akihigisha, yigishaga ikinyarwanda n’ikoranabuhanga riciriritse mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, ngo ejo hashize ku wa 28 Kamena, yaje ku ishuri nk’uko bisanzwe atanga ikizamini yagombaga gutanga kuko abana bari mu bizamini.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mwarimu wari utuye mu mudugudu wa Muramba, akagari ka Nkoto mu murenge wa Murambi ari wo urenge ishuri ririmo,amaze gutanga ikizamini, saa sita yagiyekuruhukira kuri santere y’ubucuruzi ya Nkoto iri kuri metero 50 gusa uvuye ku ishuri, anagiye kwishyura uriya mukobwa Muhayimana Annociata usanzwe acuruza kuri iyo santere, amafaranga yari amurimo, akaba ngo yari amurimo 12.000 ariko afite 10.000 kuri Mobile Money, arayamuha, umukobwa arafata ariko avuga ko natayamwishyura yose atamucika, undi ngo amubwira ko ari ayo afite yonyine, ko n’andi nayabona azayamuha.
Mukandekezi ati: “Ni santere y’ubucuruzi iri kuri metero 50 gusa uvuye ku ishuri ku buryo abana bari ku ishuri baba bahareba. Nari maze nk’amasaha 2 mvuye ku ishuri ngiye ku rindi duturanye gufotozayo impapuro, amaze gutanga ikizamini saa sita ajya kuri iyi santere y’ubucuruzi kuruhuka no kwishyura uyu mukobwa usanzwe ahacururiza.’’
Arakomeza ati: “Amakuru numvanye bamwe mu barimu banjye n’abaturage bari aho ni uko ngo yamuhaye amafaranga 10.000 yari afite kuri Mobile Money, amubwira ko n’asigaye 2.000 nayabona azayazana, umukobwa wari ufite icyuma mu mufuka w’ipantalo yari yambaye amubwira ko natayamuha yose atamucika. Muri uko gushyamirana mwarimu yaramuhunze ajya kwicara ku kindi gice cya santere y’ubucuruzi kuko umuhanda uyicamo hagati, umukobwa aramukurikira amuhagarara hejuru, amutunga urutoki mu jisho amubwira ko natamuha amafaranga ye yose badakiranuka.’’
Uyu muyobozi avuga ko yahageze bari mu guterana amagambo, abwira uwo mukobwa kuzana na bo bombi mu biro bye bakabikemura aho gukomeza kwandagaza mwarimu ngo wari usanzwe ari inyangamugayo yubashywe muri ako gace, aho yari anahagarariye abandi barimu ku ishuri, anahagarariye umwalimu SACCO ku rwego rw’umurenge wa Murambi, ngo abasiga aho, akinguye ibiro bye abategereje ngo baze ahubwo yumva abana baratatse ngo mwarimu baramwishe.
Ati: “Kubera ko abana iyo bari ku ruzitiro rw’ishuri baba bareba muri iyo santere y’ubucuruzi, kandi hari mu masaha y’ikiruhuko,barebaga ibiba byose. Mbwiye mwarimu n’uwo mukobwa ngo baze tubikemurire mu biro, mwarimu yarahagurutse aza,undi asa n’umuza imbere gato amuri ibumoso,ahita akura icyuma mu mufuka w’ipantalo yari yambaye akimukubita mu gatuza munsi y’ibere kirahuranya, undi yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.
Umwana umwe yahise ansanga mu biro asakuza ngo mwarimu baramwishe nintabare,mbanza kubisuzugura kuko nari nzi ko bankurikiye mu biro ngo nkemure ikibazo cyabo, ndebye mbona n’abandi bana basakuza cyane ngo mwarimu arapfuye, baramwishe, n’abarimu kimwe n’abandi baturage bari kuri iyo santere y’ubucuruzi urusaku ari rwose ngo mwarimu arapfuye, baramwishe, ngiye mukozeho numva agishyushye ariko atagihumeka, duhamagara ku bitaro bya Kirinda bazana imbangukiragutabara ngo bamujyane, muganga ni we wemeje ko byarangiye, yapfuye, umurambo ubu uri mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.’’
Avuga ko hahise haba ikibazo gikomeye cyane mu bana,abagera kuri 22 bahita bitahira batavuze, hasigara hibazwa niba ikizamini cyagombaga gukorwa nyuma ya saa sita gikorwa,ariko ngo nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge buje bukaganira n’abana bukabahumuriza, kuko ari ikizamini gitegurwa ku rwego rw’igihugu, ubuyobozi bunabiganiraho n’akarere n’ikigo cy’igihugu cy’ibizamini ( NESA), hemezwa ko bagikora barakomeza no kuri uyu wa kane bakaba bakomeje ariko imitima itarajya mu bitereko n’abarimu bagihungabanijwe n’urwo rupfu.
Iki gikorwa ngo uyu mukobwa asa n’uwari umaze igihe agitegura kuko nk’uko uyu muyobozi abivuga, ngo hari amagambo abana biga kuri iri shuri bamwumvanye avuga ko hagati y’uyu mwarimu na mugenzi we witwa Karangwa Pierre Céléstin bigishanya agombwa kwicamo umwe byanze bikunze.
Akurikije ayo magambo rero n’imyitwarire itari myiza uyu mukobwa yari asanganywe kuri iyi santere y’ubucuruzi,n’icyo cyuma yari afite mu mufuka w’ipantalo yari yambaye, anazi ko abarimu bakunda kuruhukira kuri iyi santere y’ubucuruzi mu kiruhuko cya saa sita, kuba yari yarateguye iki gikorwa bitashidikanywaho nubwo bizemezwa n’inzego zibishinzwe mu iperereza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi Uwimana Phanuel, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mukobwa usanzwe akomoka mu murenge wa Ruganda muri aka karere, yaje kuri iyi santere y’ubucuruzi atwite, nta mugabo uzwi afite, atangira kuhacururiza aranahabyarira, ngo yari ahamaze umwaka n’igice urenga, afite umwana w’umwaka, akaba yahise atabwa muri yombi.
Ati: “Tukibimenya twaratabaye, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Kirinda, umukobwa na we twasanze abaturage bamufashe n’icyo cyuma yamwicishije bakimwambuye,ahita ashyikirizwa RIB,afungiye kuri sitasiyo ya Gashari, umuryango we twabiwumenyesheje ngo uze ufate urwo ruhinja unakurikirane ibyo yacuruzaga.
Twasabye abaturage kwirinda amakimbirane nk’ariya avamo kwamburana ubuzima,kuko nk’uyu mwarimu yari afatiye runini umurenge cyane, twamwifashishaga muri byinshi, yari inararibonye yigishije benshi cyane bakorera igihugu hirya no hino kuko imyaka 40 mu burezi ni myinshi cyane,uba waraciwe imbere na benshi cyane bafitiye igihugu akamaro, kwicwa amanzaganya kuriya rero ntawe bitababaza,ariko nta kundi nyine ni ukubyakira.’’
Naramuka ahamwe n’iki cyaha,azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange igira iti” Umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Nyakwigendera asize umugore n’abana 5,biteganijwe ko azashyingurwa ku wa gatanu tariki 1 Nyakanga.

40 Responses
Karongi: Umwarimu wari umaze imyaka 40 yigisha yishwe atewe icyuma mu gatuza
Abarimu turasuzuguritse,ejo bundi nanjye hari uwambwiye ko yahemba Mwarimu n’ibindi byinshi ntavuze.

umva muvandimwe ibyo nibisanzwe rwose iyaba Ari umusirikare cg police cg Umucuruzi umuhinzi se ntiyari kumwegera nagato ibi birerekana KO mwarimu yubashywe ariko siko biri nange byambayeho
Aho nagiye kumurenge Natse uruhusa kukazi nsize abana bonyine Etat civile akambwira NGO nic are ntegereze abandi NGO ntacyo mbarusha baampa numeros 20 kubwa Mahirwe iyo Ceo atahansanga nari kuhagwa nange DA!
Gusa reta ikwiye kuvugurura amategeko arengera mwarimu Niko nge ntekereza cg aho biri ngombwa bakadukorera amakarita aho kwaka service mubigo bya leta hose igihe muminsi yakazi niba mwarimu agaragaje uruhushya yahawe agakorerwa mbere yabandi

Ndumiwe. Uyu mukobwa agomba kuba yari gatumwa

Ubu bugome burababaje kandi ntibukwiye!!! kwambura umuntu ubuzima kubera ibintu nawe ubwawe utazarya ngo urangize bigayitse noneho 2000frw igatuma wambura Igihugu agaciro kuri aka kageni!!?reba abana yahaga ubumenyi reba ikigo yahaga umusanzu reba abamufataga nk’ikitefererezo ubwihebe basigaranye? Ubutabera bukore akazi kabwo ariko dukwiye kwicyebuka tukisunga amategeko kurusha gukora ubugome nkubu

Birababaje cyane keretse niba hari ikindi yamuhoye baho 2000 byo ntibyatuma yica umuntu!!!!
Niba atarwaye mu mutwe ahanwe n’amategeko
Akoze nabi cyane

Yakagomvye nawe kwicwa

Birababaje cyane pe! None ngo uwo mukobwa naramuka ahamwe n’ icyaha Kandi yamwishe ku manywa y’ ihangu abantu babireba!Imana yakire Nyakwigendera kuzira 2K koko !! Uyu mukobwa ni inyamaswa!Ubutabera bukore akazi neza.

Uyu nawe yagakwiye kwicwa kuko ubu nubugome burenze.

Turi mu minsi y’imperuka ,uyu mukobwa ni intumwa ya satani pe

Biteyubwoba kukobirababaje.

Birababaje pe!Gusa ubugome nkubwo ntabwo bwaribukwiriye mugihugu cyu rwanda.

Hakorwe iperereza harebwe ko uwomukobwa ntababa bamwishyuye ngo yice uwomugabo

Ahubwo Nawe bakamwishe,cga bakamuha ingona nintare zikamurya Nawe yumva.

Ntagushidikanya uyumukobwa numwicanyi ubifitemo uburambe,bakurikirane wasanga harabandi yishe

Jyewembona igihano kigifugo kidahagije nawe bamwice kuko yarejyeye cyane mbega ubugome burenze indega kamere gusa ikararogiharubugome budasazwe ubwo Rero mudufashe abantu babaye inyamaswa

rwose abakobwa bato basigaye bicana. akanirwe utumukwiye

Arariko ubungome buriho burakabije yooo harabantu babaye inyamaswa!!!!!kumufuga nibihagije keretse nawe bamwishe kuko abana agize imfubyi nibeshi imana imwakire mubayo????????????????

Uwomukobwa ahanwe byinangarugero nabandi bafite ubugome nkubwe babonereho bamuhe Burundu y’umwihariko

Niko biri pe yari gatumwa