Kayanza: Umusaza w’imyaka 60 yicanwe n’umuhungu we w’imyaka 15 batemaguwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umugabo w’imyaka 60 uzwi ku mazina ya Gishatsi Methode wo ku musozi wa Karangara, mu Ntara ya Kayanza, yishwe atemaguwe n’abantu bane bamuteze atashye ari kumwe n’umuhungu we, Ntiranyibagira Methode w’imyaka 15 nawe wicanwe na se.

Ubu bwicanyi ngo bukaba bwabereye ku musozi wa Kanyinya, zone Muriza, Komini Butaganzwa, mu Ntara ya Kayanza ahagana saa moya n’igice kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 16 Mutarama 2019.

Aba babiri bishwe batezwe bavuye ku isoko rya Batye. Abaturanyi bumvise induru baratabara ariko basanga bombi bamaze kwicwa n’ababishe bahunze.

Igipolisi cy’u Burundi kirakeka ko ubu bwicanyi bufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku masambu uyu Gishatsi yari afitanye n’umuturanyi we Nzokirantevye Gervais wamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews irakomeza ivuga ko mu gukurikirana abakoze ubu bwicanyi, abaturage bafashe abantu babiri; Nduwimana Nicolas na Ntirampeba Isaac. Uwa mbere we yahise yivuganwa n’abo baturage bamwicishije inkoni.

Hagati aho abantu batatu nibo bari mu maboko y’igipolisi mu rwego rw’iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *