Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka kayonza bemeza ko bafite impungenge ko ibibazo by’uruhuri bivugwa mu burezi bifite ingaruka ku ireme ry’uburezi, naryo ryari risanzwe rigerwa ku mashyi. Abarimu barimurwa by’agahimano bakajyanwa iyo bigwa, abandi barasabwa guhimba abanyeshuri ba baringa, ruswa iravuza ubuhuha kugera abakuriye uburezi bakurikiranwe mu butabera, umwe bikamuviramo gutoroka, abatsinze ikizamini sibo bahabwa akazi, n’ibindi.
Abarimu bo muri aka karere bavuga ko uburyo bashyirwa mu myanya budasobanutse, bagashyira mu majwi ushinzwe uburezi mu karere na bamwe mu bayobozi b’amashuri.
Umwe ati, “hari abarimu bashyirwa mu myanya babanje gutanga ruswa, ugasanga abafite ubushobozi atari bo bahawe imyanya.
Nubwo byamenyekanye kubera amanota yahinduwe ku baherukaga gukora ikizamini ubundi byari ibintu bimenyerewe ku barimu.
Mu burezi mu karere ka Kayonza harimo ibibazo byinshi cyane ku buryo ntawakwizera ko twatanga uburezi bufite ireme.
Kwimurirwa ahandi by’agahimano, bitari inyungu z’uburezi
Abarimu bavuga ko abayobozi b’amashuri bakoresheje amarangamutima mu kubimura ku bigo bigishagaho bakajyanwa kure y’aho batuye.
Bemeza ko uyu wabaye umwanya wo kwihimura ku barimu bagiye bagirana ibibazo bavuga ko bishingiye ku mikorere idahwitse ya bamwe mu bayobora amashuri.
Mu buhamya bwe, umwe mu barimu bimuriye kure y’aho atuye, agira ati, “ubwo habagaho kugabanya abarimu bitewe n’uko hari ibigo byari byarashyizwemo abarimu benshi, byabaye ngombwa ko hari abagomba kwimurwa. Uburyo byakozwemo biteye agahinda kuko abayobozi b’amashuri babifashe nk’umwanya wo kwikiza ababangamira”.
Akomeza avuga ko mu nama bakora usanga utanga igitekerezo kigamije kubaka ireme ry’uburezi, umuyobozi yakumva kibangamiye inyungu ze bwite akamufata nk’umwanzi.
Ngo usanga hari ibintu bitagenda neza ariko ntibatume abarimu babigaragaza, ari nabyo byatumye bamwe bahura n’ibibazo, bahabwa amabaruwa abimurira ku bindi bigo igitaraganya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi mwarimu nawe avuga ko abayobozi b’amashuri bakoresheje amarangamutima batubahirije amategeko akavuga ko yanatunguwe no kubwirwa ko agomba gusimbuzwa undi mwarimu mushya nyamara atari mu barimu bagombaga kwimurwa.
Ati, “ntabwo tuzi uburyo abarimu bimuwemo kuko nkanjye mu barimu batatu bagombaga kwimurwa ntabwo narimo ariko nabwiwe ko ngomba kwimuka ahubwo bakazana umwarimu mushya ,baduhaye amabaruwa bidutunguye cyane ariko bigoye kuba twajya gukorera aho badushyize kuko ari kure cyane y’aho dutuye.”
Abanyeshuri ba baringa, intandaro ya byose
Bamwe mu barimu bashinja abayobozi b’amashuri kubaziza kwanga kwandika abanyeshuri ba baringa.
Umwe mu barimu avuga ko yagiranye amakimbirane n’umuyobozi w’ishuri bituma yimurirwa kure. Ati, “mu minsi yashize umuyobozi wacu yansabye ko nakora urutonde rw’abanyeshuri ariko nkakora umubare munini ku buryo nagombaga guhimba n’amazina yabo kugirango ikigo kibone amafaranga menshi asanzwe atangwa na leta, kuko bayatanga bagendeye ku mubare w’abanyeshuri. Nasanze ntabishobora kuko sinari guhimba amazina ngo mpimbe n’amanota y’abanyeshuri. Maze kubyanga umuyobozi twagiranye amakimbirane ariko natunguwe n’uburyo ari njyewe yahaye mutation nta mategeko agendeyeho kuko amabwiriza asanzwe avuga ko iyo habayeho kugabanya umubare w’abarimu bahera ku baje nyuma nyamara njyewe maze imyaka isaga icumi nigisha kuri icyo kigo”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwemeza ko hari abayobozi bakoresheje amarangamutima mu kugabanya umubare w’abarimu biturutse ku mabwiriza bahawe avuga ko umwarimu agomba kuba yigisha amasaha guhera 38 mu mashuri yisumbuye n’amasaha 45 mu mashuri abanza.
Ushinzwe uburezi ku karere yaratorotse, ubuyobozi buvuga ko bidafitanye isano
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene, agira ati, “nibyo hari abarimu batugejejeho ibibazo byabo by’uko mu kubimura barenganyijwe. Twabasabye ko batwandikira kandi barabikoze ariko twagiye dusuzuma ikibazo cya buri muntu ku buryo hari aho twabonye ko hari abayobozi bagiye bakoresha amarangamutima.
Abo byabayeho tuzabafasha abo barimu, ariko igikorwa cyo cyakozwe bitewe n’uko hari ibigo byari bifite abarimu benshi bijyane n’umubare w’abanyeshuri ndetse n’ibyumba by’amashuri bihari hari aho byabaye ngombwa ko bimurirwa ku bindi bigo bifite abarimu bahagije naho nta bindi bibazo twigeze tubona”.
Abakurikiranira uburezi bwa Kayonza hafi, basanga itoroka ry’umukozi ushinzwe uburezi mu karere byaba bifitanye isano n’uyu mubare munini w’abarimu batari bakenewe, ngo kuko yaryaga ruswa agashyira abarimu n’ahatari umwanya.
Gusa Visi Meya yemeza itoroka ry’uyu mukozi umaze ibyumweru bibiri atajya ku kazi, ariko ngo nta sano bifitanye n’ibibazo bivugwa mu burezi.
Ati “hashize ibyumweru bibiri tutazi aho ari ariko ntawakemeza ko yatorotse. Gusa we na mugenzi we barekuwe n’urukiko by’agateganyo ku buryo bakurikiranwaga bari hanze baraje bakomeza akazi mu gihe bakomeza gusobanura ibyo bakurikiranweho n’ubutabera abavuga ko yatorotse ntabyo tuzi”.
Aba bakozi babiri bashinzwe uburezi bakurikiranweho guhindura amanota y’abakoze ikizamini cy’akazi k’ubwarimu, hagamijwe guha akazi abatsinzwe, naho abatsinze bakaguma iwabo.
Mu karere ka kayonza hagiye havugwa ibibazo mu burezi byinshi abanyeshuri 327 mu mwaka w’amashuri 2016 bakoze ikizamini ariko amanota yabo ntiyasohoka bitewe no gukopera ikizamini cya leta babifashijwemo n’abarimu babo.
N’ubu haravugwa abarimu barenga 40 bakoze ikizamini bakagitsinda, nyamara bagahamagara batatu gusa muri bo, indi myanya igashyirwamo abandi batazi aho bavuye, abandi ngo bavuye ku kindi kigo.
Iki kibazo cyabajijwe umuyobozi w’aka karere, Murenzi Jean Claude, asaba ko abo bagize ikibazo bazamushaka bakaganira.
Abarimu kandi barataka gutinda kubona umushara w’ukwezi kwa kane batarahembwa kugeza magingo aya.

Uwagize amanota 99% ntabwo yahamagawe muri 3 batangiye akazi, ahubwo uwagize 87 ubu arimo gukora, abafite hejuru ya 90 ni benshi batahamagawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


