Kayonza: Hari abanyeshuri bakoraga amaterasi babuze uko basubira ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturutse mu turere dutandukanye, bahamagariwe kujya mu Murenge wa Murama mu karere ka Kayonza gukora amaterasi y’indinganire mu biruhuko, baravuga ko babuze uko ku ishuri batarishyurwa amafaranga bakoreye.

Umwe muri bo umunyamakuru wa RadioTV1 yaganiriye na bo, yagize ati: “Twaje kumva hano ko hari akazi, twumvishije ko hari akazi kandi biba ngombwa ko nta na minerivali dufite kuko njyewe ndi imfubyi, kandi mbana na barumuna banjye mfite Mama njyenyine. Baranyohereje ngo nze gukora akazi k’amaterasi, ndebe ko nabona minerivali. Naraje ndakora, nkora kenzeni ya mbere sinahembwa, nkora iya kabiri sinahembwa, ubu tugeze mu makenzeni ane kandi nta na tike dufite.”

Undi ati: “Iwacu ni mu Majyepfo mu Karere ka Gisagara. Navuye mu rugo, nza hano mu kazi k’amaterasi. Twari twaje turi mu biruhuko, ubwo birangije biba ngombwa ko amasomo atangira kandi kuva igihe twatangiriye, dukoze amakenzeni ane, muri ayo makenzeni yose nta n’imwe ndahembwamo kandi birasaba ko njya ku masomo, kandi ntibyakunda.”

Muri aba banyeshuri, ngo harimo abavuye muri Kayonza, basubira mu mashuri bigaho, ariko bamenya ko utazagaragara kuri site bakoreragaho aka kazi atazahembwa, bafata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo bahabwe amafaranga yabo. Gusa ubu baracyategereje.

Umwe muri abo agira ati: “Ubu njye nari naragiye ku ishuri, nagiye kwitegura ngo njye ku ishuri. Ahubwo nagezeyo, bampamagara babona ntagaragara, baravuga bati garuka ugaragare nk’umuntu wakoze.”

Hari abavuga ko byibuze bahawe n’aya tike bagasubira iwabo, bakitegura kujya ku mashuri bigaho, byabafasha. Umwe ati: “Basi kiba byashobokaga ngo baduhe na tike, umuntu arebe ko yakwisubirira ku masomo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munganyinka Hope yatangaje ko amafaranga yo guhemba aba banyeshuri atabuze, ahubwo ko igikorwa cyahagaze bitewe n’uko hari n’abasabirwaga guhembwa batarakoze. Ngo ikibazo kigiye gukurikiranirwa mu murenge wa Murama, abo bigaragara ko bakoze, bishyurwe.

Umwaka w’amashuri watangiye tariki ya 11 Ukwakira 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *