Kayonza: Inzego z’umutekano zirashakisha umugore wibye uruhinja mu bitaro bya Gahini

Sangiza iyi nkuru

Mu bitaro bya Gahini biherereye mu karere ka Kayonza, haravugwa inkuru y’uruhinja ruherutse kwibwa n’umuntu na nubu utaramenyekana mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ugushyingo 2016 , uwo muntu akaba yararwibye nyuma yo kwinjira mu bitaro abeshya ko agemuriye umurwayi.
Uyu mugore witwa Mukamazimpaka w’imyaka 28 y’amavuko, utuye Mudugudu wa Rucaca, Akagari ka Murundi, mu Murenge wa Murundi, yibwe umwana nyuma y’ibyumweru bisaga 2 abyaye, ariko agatinda gusezererwa ngo atahe kuko yari yabyaye abazwe.
[ad id=”44145″]
Aganira na KT, umuyobozi w’ibi bitaro Dr Alphonse Muvunyi , avuga ko uyu mugore wibye uruhinja yabanje kubeshya ko uwo yari agemuriye yasanze yatashye, bityo agahitamo kwita kuri uwo mugore wari umaze abyaye.
Kugeza na nubu uyu mugore watwaye uruhinja arusanze mu bitaro, ntaramenyekana amazina kuko abantu bamubonye bose bavuga ko batamuzi.
Mu minsi yashize na bwo muri aka karere havuzwe amakuru y’umugore wibye mugenzi we umwana bahuriye mu isoko, amubeshye ngo nazane umwana amumufashe. Gusa nyuma ngo uyu mugore yaje gufatirwa mu karere ka Ngoma n’uwo mwana.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini atanga inama ku bagore babyara ko bagomba kujya bita ku bana babo ndetse no kutizera abo batazi baza bigize beza.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *