Kayonza: Umugabo yishe mugenzi we amuziza Frw ibiceri bibiri

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ntimugura utuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama muri Kayonza, aravugwaho kwica mugenzi we witwa Ahirushakiye Jean Pierre amuziza amafaranga y’u Rwanda 200.

BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Ukwakira 2021.

Uwo mu muryango we yasobanutse uko byagenze ati: “Nari ndyamye njyewe n’umudamu n’abana, noheho nza kwicura saa sita n’igice, umugabo aravuga ngo nimuntabare, ndabyuka ndamutabara. Muritse itoroshi, nsanga umuhungu yihishe hano, arongera arahaguruka, yari afite umuhini, araza amukubita umuhini, aramugarika, mvuza induru mu gihe abandi batari baza, aranyirukankana
”

Mushiki wa nyakwigendera yagize ati: “Numvise amakuru ambwira [njyewe ntacyo mbiziho] ngo yari amurimo amafaranga magana abiri, ibiceri magana abiri. Nka saa sita ni bwo ngo byabaye. Mu gitondo mbona pandagari, nihutira kubaza ngo izi pandagari zaraye hano byagenze bite? Umwana wari uje gukama ruguru iwacu aravuga ati ‘Jean Pierre musaza wawe bamwishe.”

Mushiki wa nyakwigendera ngo yabajije uyu mwana icyo musaza we yazize, amusubize ko bapfaga ibiceri bibiri. Ati: “Ni n’iryo numvise, nta kindi ndongeraho.”

Undi yavuze ko we n’umugabo we bari baryamye bumvise Ntimugura akubita aho rushakiye, bagiye gutabara basanga yamaze kumwica. Ati: “Twumva arakubita imihini, tugenda twirukanka, tujya gutabara, dusanga n’ubundi aramurangije.”

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruri gukora iperereza kuri iki cyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *