Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera mu 10 afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akazajya aburana mu mizi ataha mu igororero (ryitwaga gereza).
Icyemezo cyo kohereza Kazungu mu igororero kirashingira ku buremere bw’ibyaha aregwa ndetse no kuba hari ibikomenyetso bikomeye bituma akekwaho kubikora, cyane ko na we yemereye mu rukiko ko yabikoze.
Kazungu yatawe muri yombi tariki ya 5 Nzeri 2023, nyuma y’aho mu mwobo uri gikoni cy’aho yari acumbitse wenyine hasanzwe imibiri y’abantu 12 barimo abagore/abakobwa 11. We yiyemerera ko yishe abantu 14.
Ubwo aheruka mu rukiko tariki ya 21 Nzeri aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yasobanuye ko yishe aba bakobwa kubera ko bamwanduje SIDA, ariko Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yanyomoje aya makuru, asobanura ko ibipimo yafashwe byagaragaje ko atarwaye SIDA.
Kazungu yasabye kugira icyo avuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kuba yafungwa iminsi 30 y’agateganyo, asubiza ko izamu ari iry’urukiko, bityo ko rukwiye gufata umupira cyangwa ukarucika.
Ibyaha ashinjwa birimo: kwica ku bushake, iyicarubozo, gufunga abantu bitemewe n’amategeko, gusambanya umuntu ku gahato, gukoresha ibikangisho no kwinjira bitemewe mu makuru abitse mu rusobe rwa mudasobwa.


