Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Ugushyingo 2016, Abadepite 2 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya barwaniye mu biro bya Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, ubwo bari batumiwe ngo bungurane ibitekerezo ku buryo umutekano wakazwa mu karere bahagarariye mu Nteko, ubwo bananirwaga kumvikana bagahana inshyi.
[ad id=”44145″]
Inkuru dukesha dailynation yo muri iki gihugu, ivuga ko aba badepite, Mathew Lempurkel na mugenzi we Sarah Korere barwanye bapfa kutumvikana mu ngingo y’umutekano bari bahawe kuganiraho ariko ngo bakaba bari basanzwe banafitanye amakimbirane yihishe yo mu bihe byashize.
Depite Mathew Lempurkel yagize ati ”umugore yanyatatse atangira kuntuka. Ngerageje kwirwanaho, Abadepite bose bari aho bahise bapuriraho barampondagura ubu ndababara mu mutwe, mu gatuza n’ahandi hatandukanye.”
Nyuma y’iyi mirwano, Mathew Lempurkel unavugwaho kuba ariwe wakubiswe cyane ngo yahise ajyanwa kuri station ya Polisi aho yatangiye amakuru, nyuma ajya kwa muganga ku bitaro bya Karen.
Aba badepite ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane ya kera mu matora y’Abadepite, ubwo umwe atifuzaga ko undi abona itike imwemerera kwiyamamariza kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko.
[ad id=”44145″]
Uyu mudepite w’umugore avugwaho kuba akora ibikorwa bisa n’ibidasanzwe mu kazi ke ka buri munsi, kuko no mu mwaka wa 2013 yonkereje umwana we w’umukobwa mu Ngoro y’Abadepite kandi bitemewe, ibintu na byo byateje umwuka utari mwiza mubo bakorana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


