Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe yababajwe n’uko abashomeri 290 muri 300 bize ubuvuzi Leta yari yarashakiye amahirwe yo kujya gukorera mu Bwongereza, batsinzwe ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza.
Aba bashomeri baratoranyijwe ngo bakore ikizamini, abagitsinda bajye gukorera urwego rw’u Bwongereza rushinzwe ubuzima, hanyuma bazasubire muri Kenya bahabwe akazi.
Bakoze ikizamini, gusa kuri uyu wa 27 Ukwakira, Minisitiri Mutahi yavuze ko abatsinze ari 10 bonyine. Yagize ati: “Mu bakozi bacu b’ubuzima boherejwe gukora ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza, hatsinze 10 gusa. Twashakishije uko twakohereza abakozi mu buvuzi ariko ibi birababaje.”
Minisitiri Mutahi yakomeje avuga ko Leta ya Kenya izakomeza gushakira abize akazi ku mugabane w’Uburayi no mu Burasirazuba bwo Hagati, asaba ko mu gihe habonetse amahirwe nk’aya, abakandida bajya bakora cyane kugira ngo batsinde ibizamini.


