Kenya: Abayobozi bane muri Komisiyo y’amatora bafatiwe mu nama y’ibanga mu rugo rw’umunyapolitiki

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Kanama, abayobozi bane muri Komisiyo Yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC) batawe muri yombi, nyuma yo gusangwa bakorana inama mu ibanga mu rugo rw’umwe mu bashaka kuba umudepite mu ntara ya Homa Bay.

Muri abo bayobozi harimo umwe wo ku rwego rwo hejuru muri IEBC, abayobozi bungirije babiri n’umwanditsi. Bane bari bahawe akazi na komisiyo ko kuyobora amatora mu bice bya Kwabwai na Kanyadoto.

Ibitangazamakuru byatangaje ko abaturage bo muri iyo ntara bamenye iby’iyo nama ya rwihishwa maze bihutira kujya mu rugo rw’umunyapolitiki kugira ngo bahungabanye nama.

Abayobozi bane bo muri komisiyo y’amatora nyuma bahise bafatwa bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi iri hafi. Bamwe mu bandi bakozi ba komisiyo y’amatora bari aho, bashoboye gutoroka mbere yuko bafatwa n’abaturage barakaye nk’uko iyi nkuru dukesha kenyans.co.ke ivuga.

Abatangabuhamya bari aho bavuga ko abayobozi ba IEBC bari bari kugambana na bamwe mu bakandida kugira ngo bazatsinde amatora yo ku wa Kabiri, itariki ya 9 Kanama.

Umutangabuhamya yatangarije NTV ati: “Nabwiwe ko abayobozi ba IEBC bagiranye amasezerano n’abakandida kugira ngo impapuro z’itora zishyirweho ibimenyetso kandi zishyirwe mu dusanduku tw’itora ku munsi w’amatora.”

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Ndhiwa, Paul Rioba, yemeje ko iperereza rigikomeje hagamijwe kumenya ishingiro ry’ibiganiro. Yavuze ko iki kibazo kizakemurwa uko bikwiye.

Aya makuru aje mu gihe umuyobozi wa IEBC, Wafula Chebukati na ba komiseri be bari mu bukangurambaga, bizeza Abanyakenya kuzatora mu bwisanzure, mu mutekano, mu mucyo, n’amatora yizewe.

Umuyobozi wa komisiyo yatangaje ko abatora biyandikishije bagera kuri miliyoni 22.1 bitezweho gukoresha uburenganzira bwabo bw’itegeko nshinga kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kanama.

Yavuze ko komisiyo ye yohereje abakozi bahagije, barimo abayobozi bayobora, ababungirije ndetse n’abanditsi, kugira ngo amatora acungwe neza.

Chebukati ati: “Ndabizeza ko IEBC yiteguye cyane amatora. Ndashaka guhamagarira Abanyakenya bose kwiyamamaza mu mahoro no kubahana muri iki gihe cy’amatora, ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *