Imirambo y’abazungu babiri bakuze, umwe uri mu myaka 60, n’undi uri mu myaka 70, kuri iki Cyumweru yasanzwe ahantu yajugunywe ku muhanda uri mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya, ariko imyirondoro yabo ntiyamenyekanye.
Aba bazungu, umugabo n’umugore, basanzwe bazingiwe mu biringiti basigwa hafi y’akabyiniro kari mu nkengero za Mombasa nk’uko byemezwa n’ukuriye igipolisi muri ako gace, Christopher Rotich.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu yakomeje avuga ko iyo mirambo igaragaraho ibikomere bikomeye, harimo umwe ufite igisebe kinini ku mutwe, bikagaraga ko baba barishwe hakoreshejwe ibikoresho bityaye nk’uko uyu muyobozi w’igipolisi yabitangarije Reuters dukesha iyi nkuru.
Ati: “Kugeza ubu ntiturabamenya kuko nta cyangombwa na kimwe bari bafite ariko turi guhuza n’izindi nzego, nk’urwa polisi rushinzwe ba mukerarugendo, ngo tumenye ubwenegihugu bwabo n’ibindi”.
Ishyirahamwe ryo muri Kenya ry’abafite amahoteri rivuga ko ryagenzuye mu mahoteli yo muri Mombasa ariko nta wagaragaje ko hari umushyitsi wigeze abura.
Mu 2014, ba mukerarugendo, Umurusiya n’Umudage, bakaba baribiwe ndetse bakicirwa muri Mombasa mu bihe bitandukanye, ariko igipolisi kibasha kwivugana abakekwagaho kuba inyuma y’ubu bwicanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


