Kenya : Amatora ya perezida ateganyijwe ejo yateye bamwe ubwoba bava mu mijyi

Sangiza iyi nkuru

Perezida ucyuye igihe muri Kenya, Uhuru Kenyatta azahanga na Raà¯la Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi 6 mu matora ya perezida wa Repubulika n’ibindi byiciro bitanu azaba ejo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017.
Abantu batandukanye batangiye kuva mu mijyi berekeza mu byaro; iwabo ku ivuko birinda ko kugerwaho n’ ibibazo by’umutekano muke byateye n’impfu kuri bamwe byakurikiye amatora nk’aya yabaye mu myaka 10 ishize, guhera muri iyo myaka abantu basaga ibihumbi 75 000 barimutse, Umujyi wa Nairobi abantu babaye nk’abashiramo kubera ibyo bibazo nkuko ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI n’ibindi bikomeje kubitangaza.
Ibibabazo by’umutekano muke byongeye kugaragara muri iyi minsi, tariki ya 29 Nyakanga 2017, urugo rwa visi Perezida William Ruto, rwatewe n’abantu batamenyekanye, rwicwamo abantu babiri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora nawe aherutse gusangwa mu ishyamba yishwe.
Abo mu nzego z’umutekano basaga ibihumbi 180 bakwirakwijwe hirya no hino mu gihugu, indorerezi z ‘Isi yose zahururiye iki gihugu gifatwa muri bimwe mu bikomeye muri Afurika.
Mu matora yabaye mu mwaka wa 2007 yavuzweho ubujura budasanzwe bw’amajwi, icyo gihe yari ahanganishije Perezida wari ucyuye igihe Mwa௠Kibaki na Raà¯la Odinga utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Uko kwitana bamwana kwashoye igihugu mu bibazo by’umutekano muke wahitanye abantu basaga 1000, abakekwaga kuba nyirabayazana bashyikirizwa inkiko zirimo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye barimo Perezida Uhuru na William Ruto visi Perezida we.

Abanyakenya barasaba ubutabera kuri Chris Msando wari ushinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo yAmatora uherutse kwicwa
Abanyakenya barasaba ubutabera kuri Chris Msando, wari ushinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora uherutse kwicwa

Abasaga ibihumbi 500 bavanywe mu byabo, inzu zo guturamo n’iz’ubucuruzi ziratwikwa, abantu batwikwa ari bazima.
Mu matora aheruka ya 2013, Perezida Uhuru Kenyatta yatsinze Raà¯la Odinga, amurusha ibihumbi 800 by’amajwi. Icyo gihe Odinga yavuze ko Komisiyo yabogamiye kuri Kenyatta, aregera urukiko rw’ikirenga ariko nyuma batangaza ko yatsinzwe, maze Raà¯la Odinga amwifuriza amahirwe masa.
Imyiteguro y’Amatora ya 2017 igeze kure hashyizweho ahantu ibihumbi 250 handikirwa abaturage bashaka gutora. Komisiyo y’Amatora yatangaje ko abantu basaga ibihumbi 128 banditswe kuri lisiti y’itora bafite nimero z’indangamuntu zidahuye n’ukuri.
Abanditse kuri lisiti y’itora basaga miliyoni 20, ni ukuvuga ko abari batoye ubushize biyongereyeho miliyoni 5. Komisiyo yavanye kuri iyo lisiti abantu basaga 88 600 morts bapfuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amatora yo muri Kenya azatwara miliyoni 412 z’amayero, ni ukuvuga ko buri wese utora azatangwaho amayero 21, mu gihe muri Ghana ari 10, Tanzanie ari 4,40 mu Rwanda ari 0,85.
Raà¯la Odinga w’imyaka 72 ari mu bihe bye bya nyuma byo guhatanira kuyobora Kenya nkuko bamwe babitangaje muri 2013, ariko aracyahatana, ese naramuka atsinzwe azarekera aho guhatanira kuyobora iki gihugu, inzozi ze zo kuba Perezida zibe ziburijwemo.
Igihugu kiratekanye

Nyuma y’urusaku rw’amahoni y’imodoka na moto byaranze ibikorwa byo kwiyamamaza, mu gihugu hari umutuzo, abaturage bategereje umunsi wo gutora.

 
Iperereza ryakozwe ku baturage ryagaragaje ko hashobora kwanduka ibibazo by’umutekano muke nkuko byabaye mu mwaka wa 2007. Igishobora kuba muri iki gihugu, ntikerekeranye n’utsinda ahubwo n’uburyo uwatsinzwe ashobora kubyifatamo.

Uhuru Kenyatta na Raila Odinga
Uhuru Kenyatta na Raila Odinga

 
Muri iki gihugu abaturage bazatora bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha mudasobwa, bugenzugwa n’akanama ashinzwe amatora “Independent Electoral and Boundaries Commission” (IEBC).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe ubwo buryo bwagira ibibazo nkuko bybaye mu 2013, amajwi azabarurwa hifashishijwe uburyo busanzwe.
 
Uburyo bwa “électronique” bwo kwandika abatora butuma umuntu adatora kabiri cyangwa ngo hakoreshwe mu matora indangamuntu z’abapfuye.
Amajwi yavuye mu matora azatangazwa mu ntara y’amatora, yoherezwe hifashishijwe mudasobwa i Nairobi, aho ay’igihugu yose azahurizwa.
 
Mu gihe ariko ubwo buryo bwa mudasobwa bwagira ibibazo, kugenzura ukuri kw’ayo majwi kuzaba kugoye, ku buryo byatuma abantu bagira amakenga ku byavuye mu matora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *