Kenya: Ambasade y’u Rwanda yakumiriye Loni mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yakumiriye Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera muri Kenya.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu yari yatumiwe kuri televiziyo yo muri iki gihugu, KTN, ngo agire icyo avuga ku kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi James Kimonyo yatangaje ko kuri iyi nshuro bitazakorwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byagendaga.

Icyemezo cyo gukumira Umuryango w’Abibumbye muri uyu mwaka kikaba cyaratewe no kuba uyu muryango warananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’akanama k’amahoro n’umutekano kemeje ko Jenoside yo mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mutarama 2014, Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni nibwo kemeje ko ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda mu 1994 bwita Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bikaba byarakozwe nyuma y’imyaka myinshi bisabwa n’abarokotse jenoside.

Ambasaderi James Kimonyo akaba ashinjwa Loni gukomeza gufunga amaso mu gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro w’akanama kawo k’umutekano ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ambasaderi Kimonyo akaba yavuze ko Loni yita ibyabaye mu Rwanda Jenoside yo mu Rwanda mu gihe ngo bizwi na bose ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ambasaderi Kimonyo avuga ko ubyumvise gutya (Jenoside yo mu Rwanda) ushobora kumva ari nk’ikindi gihugu cyateguye abaturage bacyo ngo bajye kwica Abanyarwanda kandi ngo Abanyarwanda ntibashoboora kwemera gukomeza kuba muri urwo rujijo.

Kuri we, Ambasaderi Kimonyo avuga ko Loni izi neza uwakoze ibi bikorwa by’ubwicanyi n’uwabikorewe, kubw’ibyo bakaba bagomba kubyita izina ryabyo nk’uko ingingo ya 2 y’amasezerano yemejwe n’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1948 isobanura ko ibikorwa bikozwe hagamijwe kurimbura itsinda ry’abantu cyangwa abantu bose hagendewe ku gihugu bakomokamo, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa iyobokamana ryabo ari jenoside.

 
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *