Kenya: Bamwe mu bahitanywe n’impanuka biganjemo abarindaga Perezida Kenyatta

Sangiza iyi nkuru

Mu mpanuka yabereye mu muhanda Nairobi-Naivasha ho mu gihugu cya Kenya muri iyi wikende ishize, abarinzi ba Perezidansi ya Kenya ndetse n’abandi bashinzwe umutekano nabo ni bamwe mu bahitanywe nayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu gihugu cya Kenya, ngo Abapolisi 11 barimo n’umugore umwe bo mu cyiciro cya GSU (General Service Unit), hamwe n’abandi 3 bari bakuriye abandi mu nzego z’ubuyobozi ni bamwe mu baguye muri iyi mpanuka yaguyemo abasaga 40.
Kugeza ubu abagera kuri 30 gusa nibo bamaze kumenyekana imyiondoro yabo mu gihe hagikomeje gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya n’abandi bakongokeye muri iyi mpanuka.
Aba bapolisi bari mu modoka baturuka mu mujyi wa Bomet aho Perezida Kenyatta ndetse na William Ruto bari bagiye kwiga ku mushinga wo kubaka umuhanda, ubwo imodoka yari irimo aba barinzi be yahuraga n’igikamyo cyari gitwaye peteroli kikayigonga igafatwa n’inkongi.
Mu bantu basaga 40 bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iyi mpanuka, ngo harimo n’umubare munini w’abafite ubwenegihugu bwa Uganda bari muri ako gace ubwo iyi mpanuka yabaga, ubu leta ya Uganda ikaba yifatanyije na kenya mu kunamira abaguye muri iyi mpanuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’umutekano muri Kenya kandi ziratangaza ko zanatahuye imbuna 3 n’amasasu muri iyo kamyo ya peteroli, hakaba hanibazwa icyo zari gukoreshwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *