Abaganga bakorera ibitaro bya Leta mu gihugu cya Kenya bakomeje imyigaragambyo uyu akaba ari umunsi wabo wa karindwi. Barasaba byinshi. Mbere na mbere barasaba ubwishingizi bwuzuye ni ukuvuga ijana ku ijana bwo kwivuza, kongererwa umushahara, ndetse no gusubiza mu kazi abaganga bahagaritswe.
Barasaba kandi ko ibyo bemerewe nyuma yuko bakoze imyigaragambyo y’iminsi ijana mu mwaka wa 2007 nabyo byashyirwa mu bikorwa. Icyo gihe kubura ubuvuzi bitewe n’iyo myigaragambyo byateye imfu z’abarwayi benshi babubuze.
Ubu ingaruka z’iyo myigaragambyo zirigaragaza kuko abarwayi benshi nta buvuzi babona.
Josephine Njeri, umwe mu barwayi barwariye mu bitaro bikuru byitiriwe Kenyatta yamaze igice cy’umunsi wose atabona imiti. Ati ” kuva mu gitondo ubu maze amasaha 8. Batubwiye gutegereza abaganga kuko badahari. Kuva mu gitondo turategereje ku murongo.”
Nk’uko syndicat y’abaganga ibitangaza, abagera ku bihumbi bine ubu bari mu myigaragambyo. Iyi myigaragambyo barayikora birengagije icyemezo cy’urukiko rwari rwasabye ko baba bayihagaritse bagasubira mu kazi mu gihe hakurikiraho imishyikirano na Leta.
Bwiza.com


