Nyuma y’iminsi mike Perezida William Ruto ategetse kohereza ingabo z’ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) mu turere dukunze kwibasirwa n’amabandi, kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Gashyantare, amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero nijoro i Lomelo, mu Ntara ya Turkana abaturage bahunga nk’abahunga intambara .
Amakuru atandukanye yagaragaje ko igitero cyatangiye iminota mike mbere ya saa sita z’ijoro, bituma abaturage bava mu byabo mu gihe bamwe baraye mu mbeho abandi bahungira mu mudugudu baturanye kugira ngo babone umutekano.
Abagabye igitero barashe nta gipimo mbere yo gutwika uruzitiro rw’umudugudu nk’uko iyi nkuru dkesha Kenyans.co.ke ivuga.
Abaturage bavuganye n’abanyamakuru bavuze ko bakanguwe n’induru n’inkongi y’umuriro wari wafashe uruzitiro.
Ati: “Nasohotse mu nzu mbona umuriro mwinshi utwika uruzitiro.” “Mu rujijo no mu mwijima, abantu bose birukaga kugira ngo batabare ubuzima bwabo, bamwe bari bafite inshingano zo kwimura abana, abasaza, n’abamugaye mu mazu yegereye uruzitiro berekeza mu mudugudu rwagati”.
Sylvester Ekidor, umuyobozi w’umudugudu wa Lomelo, yemeje ibyabaye ashimangira ko nta muturage wigeze agirirwa nabi muri icyo gitero.
Icyakora, yanenze ko KDF itabatabaye mu gitero cyo ku Cyumweru. Yongeyeho ko aba bajura ari igitero cya gatanu bagabye kuri uyu mudugudu nubwo baburiwe n’ubuyobozi bwa Kenya Kwanza.
Umuyobozi yasobanuye neza ko igisubizo cyaba igikorwa cyo kwambura intwaro abantu bose bazitunze mu bice bikunze kwibasirwa n’amabandi.
Yongeyeho ati: “Hatabayeho igikorwa kigamije kwambura intwaro ku gahato abahatuye, abatuye mu midugudu ya Lomelo, Nadome, Akujatis, na Napeitom ntibazishimira ko habaho ibikorwa by’umutekano.”
Abenegihugu bashimangiye ko ibitero simusiga by’amabandi bigamije kwagura akarere kabo no kwirukana ku gahato abaturage.


