Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Nyakanga, imyigaragambyo yadutse muri Kenya ubwo abaturage bajyaga mu mihanda mu mijyi bamagana izamuka ry’imisoro yahitanye abantu batandatu .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, igipolisi cyemeje umubare w’abapfuye, kivuga ko imyigaragambyo yahinduye isura, abantu bagasahura kandi bakangiza ibikorwa remezo.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, ukuriye ishyaka rya Azimio la Umoja, yari yahamagaje imyigaragambyo yamagana igiciro cy’ubuzima kiri hejuru ndetse n’imisoro iherutse kongezwa ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli.
Abaturage, basanzwe bahanganye n’izamuka ry’igiciro cy’imibereho, bitabiriye imyigaragambyo kugira ngo bagaragaze ko bababaye kandi basaba impinduka nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
N’ubwo ku wa Kabiri, igipolisi cyari cyabujije imyigaragambyo, abigaragambya banze iryo tegeko maze bamanuka mu mihanda ku bwinshi.
Amakimbirane hagati y’abigaragambyaga n’abashinzwe kubahiriza amategeko yahise yiyongera, bituma haba imirwano n’imivurungano mu gihugu hose.
Mu rwego rwo gusubiza imyigaragambyo, abapolisi barashe ku bigaragambya ibyuka biryana mu maso, bituma ibintu birushaho kuba bibi.​​​​​​​
Odinga yashinje igipolisi gukomeretsa abigaragambyaga mu gihe cy’imirwano, ashimangira ko byihutirwa gukemura iki kibazo mu mahoro.


