Kenya: Inkongi y'imodoka yahitanye abasaga 40 barimo n’Abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2016, impanuka y’igikamyo cyari gitwaye ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu cya Kenya yahitanye abasaga 40 barimo n’Abapolisi 5 bafite ipeti rya Ofisiye abandi benshi bataramenyekana umubare barakomereka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi kamyo yaturukaga mu mujyi wa Nairobi yerekeza Nakuru, ngo yagonganye I’imodoka yari itwaye Abapolisi barimo n’Abofisiye, ubwo yahitaga ifatwa n’inkongi y’umuriro ndetse ikanakongora n’izindi modoka zigera kuri 14 zari hafi aho zirimo n’iyo ya Polisi byagonganye.
Bamwe mu babonye iyo mpanuka bavuga ko uwari utwaye iyi modoka nawe wagendeye muri iyi mpanuka yari afite umuvuduko udasanzwe yahura n’imodoka ya Polisi akananirwa gukata agahita agonga bigateza inkongi y’umuriro kuko hanabayeho guturika kw’iyo tanki yari yuzuye ibitoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bakomeza bavuga ko hari abahise bitaba Imana ako kanya abandi bakagenda bagwa kwa muganga dore ko n’inzego zishinzwe ubutabazi zitabashije kubona uko zihita zitabara kubera umuriro.
qvchqja6urgp34wh56e7ae321fcd1
Umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka ushobora gukomeza kuzamuka kuko hari abjyanywe bameze nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye muri turiya turere twabereyemo impanuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *