Kenya: Odinga yahaye leta ibyumweru 2 byo gukemura ikibazo cy’imibereho cyangwa igahangana n’imyigaragambyo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yahaye guverinoma iminsi 14 yo kugabanya imisoro no kugabanya igiciro cy’ubuzima cyangwa igahangana n’imyigaragambyo mu gihugu hose .

Odinga yabitangaje mu giterane cy’amasengesho ku rwego rw’igihugu cyabereye mu busitani bwa Jevanjee mu murwa mukuru, Nairobi, cyari cyitabiriwe n’abayoboke babarirwa mu magana, abayobozi bakuru bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abayobozi b’amadini.

Odinga ati: “Igihugu cyacu kimeze nabi, niyo mpamvu tuvuga ko Imana yonyine ari yo ishobora kudufasha”.

Yakomeje agira ati “Twinubiye ko imisoro izamuka ndetse n’ikurwaho ry’inkunga y’ibiribwa n’uburezi mu gihe hari amapfa n’inzara, bititondewe kandi bigargaza kutagira umutima. Kubera iyo mpamvu, inkunga zigomba gusubizwaho, kandi ikiguzi cy’ibicuruzwa fatizo n’imisoro bigomba kumanuka mu minsi 14 iri imbere. ”

Abashyigikiye Odinga bitwaje ibyapa kandi baririmba amagambo asaba kugabanya imisoro ndetse no kugabanya igiciro cy’imibereho.

Bamwe bari bitwaje amasahani ariho ubusa hamwe n’inkono kugirango bagaragaze urugamba Abanyakenya basanzwe bahanganye narwo rw’imibereho.

Umucuruzi Wakai Bernard yabwiye Anadolu Agency ati: “Aya masahani ariho ubusa aributsa ko Abanyakenya benshi bashonje kubera igiciro kiri hejuru bikabije cy’imibereho, kandi icyifuzo cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gisaba kugabanya imisoro no kugabanya ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze ni ingenzi cyane mu koroshya umutwaro w’amafaranga muri Kenya ku baturage basanzwe”.

Kenya ihanganye n’ibiciro byazamutse bikabije, cyane cyane ku bicuruzwa nk’ifu yo guteka, amashanyarazi, lisansi, isukari n’amata, aho ibiciro byazamutse cyane mu mezi ashize.

Ishyaka rya politiki rya Azimio rya Odinga rirasunikira guverinoma gukemura iki kibazo no koroshya umutwaro w’amafaranga ku Banyakenya.

Igihe ntarengwa Odinga yatanze kije mu gihe hagenda hagaragara impungenge z’ubukungu bwifashe nabi mu gihe iki gihugu cya Afurika y’iburasirazuba no guta agaciro kw’ifaranga, hamwe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bintu by’ingenzi byazamutse cyane.

Iki cyemezo gishobora kongera igitutu kuri guverinoma ya Perezida William Ruto kugira ngo ifate ingamba zo kuruhura umutwaro Abanyakenya bigaragambirije igiciro gikabije cy’imibereho mu minsi yashize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *