Umwe mu bakandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko atazitabira ikiganirompaka kibanziriza amatora hagati y’abakandida nk’uko uruhande rwe rwabitangaje kuri iki Cyumweru, rushinja uwo bazaba bahanganye w’ingenzi kugerageza gukwepa ingingo zimwe na zimwe nka ruswa.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 77 wahoze ari minisitiri w’intebe wa Kenya, ndetse na Visi Perezida William Ruto w’imyaka 55, ni bo baza imbere mu bahabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 9 Kanama.
Ariko nk’uko tubikesha AFP, mu itangazo rivuga ko Odinga atazitabira ikiganirompaka cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Nyakanga, umuvugizi w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza yashinje Ruto kugerageza gukwepa ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi.
Ati “ Ruto yasabye ko ikiganirompaka kitakwibanda kuri ruswa, ubunyangamugayo, amahame n’imiyoborere, ibibazo by’ingenzi Kenya ihanganye nabyo,”
Yakomeje agira ati “ Ikiganirompaka cyose cyaburamo ibi bibazo cyaba ari igitutsi ku bwenge bw’Abanyakenya. Ni yompamvu tudateganya guhurira ku ruhimbi rw’igihugu n’umuntu udafite ikinyabupfura shingiro.”
Aho kugirango azitabire icyo kiganirompaka, Odinga ahubwo arateganya kwitabira inama y’umujyi uzatambuka kuri televiziyo mu nkengero z’umurwa mukuru, Nairobi, akaganira n’Abanyakenya basanzwe.
Ibi bikaba byatangajwe nyuma y’ibaruwa yoherejwe kuwa Kane n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho wa Ruto ku bashinzwe gutegura iki kiganirompaka.
Iyi baruwa ivuga ko Ruto yiteguye gusubiza ikibazo cyose no kuvuga ku kibazo cyose cyazazamurwa mu kiganirompaka, ariko yongeraho ko kwitabira kwe gufite aho kuzagarukira ku bibazo bimwe.


