Muri Kenya kumunsi w’ejo tariki ya 12 ugushyingo 2016, hakomeje ibikorwa bwo gutaburura abantu bagwiriwe n’inzu mu gihe bari mu bikorwa byo kuyubaka mu mpera z’icyumweru gishize, kuri ubu hakaba hamaze kugaragara imibiri 9 y’abahitanywe nayo n’abandi basaga 32 bakomeretse cyane, ariko ibikorwa byo gushakisha abandi bikaba bigikomeje.
Inzego zishinzwe ubutabazi mu gace ka Kisii ahabereye iyi mpanuka, zitangaza ko ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n’iyi mpanuka bigeze kuri 60% kuko hakiri abandi benshi bataraboneka. Iyi nyubako yagwiriye abantu ubwobarimo kongeraho andi magurufa agera kuri 7, mu gihe iyo nyubako ngo yari igenewe kutarenza igorofa 3 gusa.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano muri ako gace zivuga ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bwa nyiri umushinga kuko atakurikije ibyo amategeko agenga imyubakire ateganya, bityo akaba agomba kuryozwa ibyangiritse byose.
[ad id=”44145″]
Iyi nzu biravugwa ko ikibitse abandi bantu benshi bataraboneka kuko yakorerwagamo kdi ikaba yaraguye mu gihe cy’akazi harimo abantu benshi nubu bataramenyekana umubare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


