I Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Kamena, havutse imirwano hagati y’abigaragambyaga, abashinzwe umutekano, n’imitwe y’abasivili bitwaje intwaro, bivugwa ko ari “abajura.” Abantu benshi bakomeretse ndetse umwe mu bigaragambya araswa mu mutwe.
Abigaragambyaga bari bateraniye hamwe basabira ubutabera Albert Ojwang, umwarimu wari umu-blogger wapfuye mu ntangiriro za Kamena apfiriye muri kasho ya polisi. Ariko ibintu byaje gufata intera nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Mu gitondo cya kare, abagabo babarirwa mu magana bitwaje inkoni n’ibiboko bageze kuri moto mu Mujyi wa Nairobi maze batangira guhutaza abigaragambyaga.
Abigaragambyaga basubije, bamwe batwika moto. Ku rundi ruhande, abashinzwe umutekano na bo bari bahanganye n’abigaragambyaga.
Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umupolisi wambaye ibikoresho byo guhungana n’abigaragambya arasa umusivili mu mutwe amwegereye.


