Umurinzi wa Ida Odinga, umugore wa Raila Odinga, umuyobozi w’ishyaka Azimio laa Umoja ryo muri Kenya, yishwe arashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Ukwakira 2022 .
Uyu murinzi wa Ida Odinga witwa Barrack Otieno Oduor yatewe uruguma rw’isasu rwamuhitanye nyuma yo gushwana na manager w’akabyiniro kazwi cyane mu Mujyi wa Kisumu.
Ibi byabereye ahazwi nka Victoria Gardens Estate muri Riat, ho muri Kisumu y’uburengerazuba nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Standard.
Otieno yari yaherekeje umugore witw Marion Ouma kuri Victoria Gardens Estate, ubwo ukekwaho kumurasa yahageraga saa cyenda n’igice z’urukerera kuri uyu wa Gatanu agashaka kumurwanya.
Mu kugundagurana, ukekwa, ari nawe manager w’ako kabyiniro, yambuye imbunda Oduor amurasa amasasu atatu, abiri mu mutwe n’irindi mu kaguru.
Oduor usanzwe ari umupolisi yahise apfira aho, umurambo we ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitwa Star Hospital muri Kisumu.
Muri uko kurasa kandi, undi muntu witwa Donar Kajwang, nawe wari uri kumwe na Oduor na Marion, yakomerekejwe n’isasu ku kaguru ajyanwa mu bitaro bya Aga Khan Hospital aho arimo kuvurirwa.
Ukuriye abashinzwe kurinda umugore wa Odinga, David Masaga, yemeje aya makuru, avuga ko ubwo byabaga Ida Odinga yari mu rugo iwe ahitwa Riat.


