Umuturage utuye mu gace ka Embu muri Kenya, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020 ubwo yaturukaga mu gihuru kiri hafi y’umuhanda wa Nairobi-Meru, yambuye umupolisi umushandiko w’inoti za ruswa yakaga abashoferi maze akizwa n’amaguru.
Nairobi News ivuga ko iyi nkuru yabaye mu masaa saba y’icyo gihugu (mu Rwanda ni saa sita), ubwo uyu musore yaturukaga muri icyo gihuru, yambura umupolisi izi noti maze asubirayo yiruka, umupolisi na we yamwirukagaho ariko yabonye atamufata, aramureka arayatwara.
Uyu mupolisi nta kindi gikoresho yari afite cyakanga umusore nk’imbunda uretse agakoni gusa (ndembo) yari afite mu ntoki, ngo na mugenzi we w’umugore bari kumwe nta kintu yamufashije ngo bashobore kugaruza aya mafaranga.
Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati : “Hari uduhanda duto dushamikiye kuri uyu munini. Kamwe ni ko uyu musore yacikiyemo. Umupolisi abonye ko atabasha kumufata, yasakuje kenshi. Ariko nta kindi yagombaga gukora kuko umusore yahise yinjira mu gihuru.”
Muri ako kanya, abashoferi bari bageze aho ngaho bahagaritse imodoka zabo, bitegereza uko igikorwa kiri kugenda [baryoherwa n’umukino].
Mu bihugu bimwe na bimwe, ruswa yabaye akamenyero ku buryo nta kibazo cyo kuyakira ku karubanda abarimo abapolisi bagira. Muri Kenya ngo iyo bibaye ngombwa ko yakwa abashoferi benshi, umupolisi ashobora guhamagara umuturage yizeye, akamufasha kubika ayo mafaranga.


