Umuyobozi wungirije wa polisi muri Kenya yeguye ku mirimo ye mu gihe iperereza rikomeje ku rupfu rw’umu-blogger wapfiriye mu maboko ya polisi.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kamena, Umugenzuzi Mukuru (IGP) wungirije Eliud Lagat yavuze ko yeguye ku mirimo ye mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Albert Ojwang.
Ojwang bamusanze yapfiriye muri kasho nyuma yo gutabwa muri yombi azira gushinja Lagat ruswa ku mbuga nkoranyambaga.
Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo i Nairobi, aho abigaragambyaga basaba ko Lagat yegura nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Ku wa Gatanu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko guverinoma ye “izarinda abaturage abapolisi b’abanyarugomo,” anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Ojwang.


