Kuri iki Cyumweru, umwana w’imyaka 16 yatawe muri yombi akekwaho kuba yarishe nyina azira ko yanze kumubwira se wamubyaye i Molo, mu Ntara ya Nakuru mu gihugu cya Kenya.
Polisi yavuze ko ibi byabereye mu nzu yabo iherereye mu gace ka Nyakiambi.
Polisi kandi yavuze ko ibyabaye bidasanzwe, yongeraho ko barimo gukora iperereza.
Musaza w’uwishwe niwe wabwiye polisikuri iki Cyumweru ko mushiki we yiciwe mu nzu ye.
Abapolisi bafashe uwaviriye mu ishuri mu wa gatatu, akaba ari umuhungu w’uyu mugore wiyemereye ko yishe nyina nyuma yo guhatwa ibibazo n’abapolisi.
Biravugwa ko ku wa Gatanu, itariki 25 Nyakanga, ahagana mu masaha ya saa saba, uyu muhungu yasabye kumenya se wamubyaye.
Ibyo ngo byatumye havuka amakimbirane nyuma y’uko nyina yanze kumuha amakuru yashakaga nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya ivuga.
Biravugwa ko umuhungu yakubise nyina mu mutwe inshuro nyinshi, ahita amwica.
Ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, uyu mwana muto yacukuye imva idakabije mu nzu iri mu gipangu kandi ateganya gushyingura umurambo kuri iki Cyumweru mu gitondo ari nabwo yafashwe.


