Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwasabye ko amajwi yongera kubarwa ku biro by’itora 15

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwasohoye icyemezo gitegeka kongera kubara amajwi mu biro 15 by’itora mu gihe cy’amasaha 48.

Muri iki cyemezo, Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko udusanduku tw’itora ku biro 15 by’itora dufungurwa kugira ngo tugenzurwe kandi amajwi akongera kubarwa, mu masaha 48 nk’uko iyi nkuru dukesha kenyans.co.ke ivuga.

Komisiyo Yigenga y’Amatora (IEBC) yahawe guhera saa munani kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Kanama kugeza saa munani ku wa Kane, itariki 1 Nzeri 2022, kugira ngo ibe yarangije gukora ibyo yasabwe.

Ibi biro by’itora birimo Nandi Hills n’ishuri ribanza rya Sinendeti i Nandi, Belgut, Kapsuser n’amashuri abanza ya Chepkutum mu Ntara ya Kericho; Ibiro by’itora bya Jomvi, Mikindani n’ibir by’itora biri kuri Minisiteri y’amazi mu Ntara ya Mombasa.

Ahandi ni Mvita, Majengo na Amashuri abanza ya Mvita mu Ntara ya Mombasa; Tinderet CONMO, mu Ntara ya Nandi; ku mashuri abanza ya Jarok, Gathanji na Kiheo mu Ntara ya Nyandarua.

Buri ruhande ruri mu rubanza rugomba gutanga abantu babiri baruhagarariye, kandi iteka bakaba bari kumwe n’umwanditsi w’urukiko n’abakozi be. Uyu agomba kuzatanga aporo saa kumi n’imwe z’umugoroba ku itariki ya 1 Nzeri 2022 kandi agashyikiriza kopi impande zose bireba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *