Kenya: Uzaba visi perezida yabwiye Kenyatta ko Ruto azamusimbura yabishaka atabishaka

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida watowe muri Kenya, Rigathi Gachagua, yabwiye Perezida Uhuru Kenyatta ko visi perezida we, William Rutio, azamusimbura mu gihe gikwiye yabishaka cyangwa atabishaka.

Kuri iki Cyumweru, ubwo Gachagua yari muri Katederali Kristu Umwami mu Mujyi wa Bungoma, yavuze ko urugendo rwa Ruto mu ngoro y’umukuru w’igihugu ari isezerano ryagezweho.

Ati: “Uhuru yatekereje ko naramuka aheje Ruto azaba yabikoze, ndashaka kumubwira ko ubu Ruto ari we Perezida utaha kandi ntawe uzitambika kurahira kwe”.

Ati: “Ruto yatsinze neza kandi Kenya Kwanza itegereje gutegura uwo izakorera mu nzego zitandukanye.”

Gachagua kandi nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga, yikomye Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’umutekano, Karanja Kibicho amushinja umugambi wo gushaka kuzabuza Ruto kuba perezida.

Yavuze ko kugerageza kwitambika Ruto ngo ataba perezida bizaba impfabusa.
Ati: “Ndashaka kubwira PS Kibicho ko yataye igihe gusa ategura ibintu bitazigera bibaho muri Kenya “.

“PS Kibicho ureke guta igihe, upakire ibintu byawe kandi utegure uko uzagera mu rugo.”

Gachagua kandi yashinje Kibicho kuba ategura kwitambika Umusenateri watorewe muri Bungoma witwa Moses Wetangula ngo atazaba Perezida w’Inteko ishinga amategeko.

Yavuze ko yatindije gushyira mu igazeti ya leta Abasenateri batowe kugira ngo abuze Wetangula guhatanira kuba perezida w’inteko, ashimagira ariko ko nta kabuza iyandikwa ry’abasenateri rizaba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *