Kenya: Visi Perezida yahatiye umudepite gutanga inkunga ikubye 2 iyo yari yatanze

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, Umudepite watorewe muri Kilgoris, Julius Sunkuli, yahatiwe gutanga inkunga ya miliyoni 5 z’Amashilingi ya Kenya (Ksh) nyuma y’uko Visi Perezida, Rigathi Gachagua yanze iyo yari yatanze ya miliyoni 2.

Gachagua yari yitabiriye amasengesho y’itorero muri Kilgoris, mu Ntara ya Narok, aho yagenzuraga inkunga yo kubaka ishuri ribanza rya Ol Motonyi n’ishuri ryisumbuye rya Ol Motonyi.

Muri ayo masengesho, Visi Perezida yijeje ubuyobozi bw’amashuri ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto buzatanga miliyoni 10 Ksh mu rwego rwo koroshya ivugurura ry’amashuri 2.

Gachagua yagize ati: “Hanyuma, hano hari iri shuri ndetse n’iryisumbuye. Mwe (itorero) mwadusabye gufasha mu kubaka amashuri. Guverinoma y’igihugu izatanga miliyoni 10 Ksh.”

Guverineri wa Narok, Patrick Ole Ntutu, wari uhari, yemeye kugura bisi y’ishuri kuri ibyo bigo byombi. Bidatinze, amaso yerekejwe kuri Sunkuli.

Gachagua yagize ati: “Uzagura bisi. Sunkuli azakora iki? Uyu murimo ugomba kugabanwa.”
Umudepite yahise atanga inkunga ya miliyoni 2 Ksh, ariko Visi Perezida Gachagua ahita avuga ko amafaranga ari make cyane nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Kenyans.co.ke ivuga.

Visi Perezida yagize ati: “Miliyoni 2Ksh ni nkeya cyane. Oya oya oya oya. Yakagombye kongeramo angahe? Ngo agere kuri miliyoni 5 Ksh? Abaturage barabyemeje.”

Umukuru w’igihugu wungirije we yanatanze miliyoni Ksh mu rwego rwo guteza imbere iryo torero.

Gachagua yasabye kandi Sunkuli wongeye kubona umwanya we mu nteko nyuma y’imyaka 20, guca ukubiri n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gukorana na guverinoma y’igihugu. Yabonye uyu mwanya agendeye ku itike y’ishyaka KANU.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *