Kenya: William Ruto aremeza ko Odinga bazaba bahanganye mu matora atarangije kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, akomeje kuvuga ko umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu w’ishyaka Azimio la Umoja, Raila Odinga, adafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ibi bije bivuye ku bimenyetso byatanzwe n’incuti za Odinga byerekana ko yahawe dipolome mu bijyanye na mechanical engineering mu 1970 ayikuye muri Kaminuza ya Otto von Guericke Magdeburg mu Budage. Muri kiriya gihe, ngo dipolome yari impamyabumenyi isanzwe y’amasomo yose mu Budage bw’Uburasirazuba nk’uko iyi nkuru dukesha The Standard ivuga.

Ku wa Gatatu, itariki ya 15 Kamena, Philip Etale, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyaka Orange Democratic Movement (ODM), yakoze ifoto yafashwe mu 1972 yerekana Raila Odinga ari kumwe n’abarimu ba kaminuza ya Nairobi (UoN).

Iyo foto yari iherekejwe n’amagambo agira ati: “Bwana Raila Odinga hamwe n’abarimu bagenzi be muri Kaminuza ya Nairobi ishami rya Mechanical Engineering mu 1972.”

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) nayo yagize icyo ivuga kuri iki kibazo, ivuga ko komisiyo yanyuzwe n’impamyabumenyi y’umukandida perezida wa Azimio la Umoja.

Ubwo yaganiraga na NTV kuwa Gatatu, Umuyobozi mukuru wa IEBC, Marjan Hussein Marjan yavuze ko komisiyo yakoranye ubushishozi igikorwa cyo kwemeza Odinga n’abandi bakandida bemejwe.

DP William Ruto, ariko, ntabwo yemeza ko Odinga yarangije kaminuza.

Muri mitingi yakoresheje kuri Stade ya Kidundu, mu birometero bine uvuye mu Mujyi wa Mbale kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Kamena, William Ruto yabajije ibibazo bine mu rwego rwo kwerekana ko impamyabumenyi ya Odinga ikemangwa.

Ati: “Raila Odinga ntabwo afite impamyabumenyi ya kaminuza. Niba koko yararangije, ni gute atatubwiye kaminuza yize, amasomo yakurikiranye, abo biganye, cyangwa abamwigishaga? ”

Yakomeje agira ati “Umbajije uyu munsi guhishura abo twiganye, abarimu, amasomo cyangwa kaminuza nizemo, nahita nguha ayo makuru kuko amakuru y’amashuri nize arazwi.”

Visi Perezida wa Kenya yakomeje avuga ko inyandiko z’amasomo Odinga yize zidasobanutse kandi zinyuranyije n’ubunyangamugayo busabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *