Guverinoma ya Kenya yahaye iya Turukiya imfashanyo y’ibikoresho bigenewe abagizweho ingaruka n’umutingito wibasiye iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare.
Muri ibi bikoresho harimo amatente 353, amashitingi 14.245, ibiringiti 26.565, ibiryamirwa 34.705 na tapi 1.261. Byose hamwe bipimye toni 240.
Ikinyamakuru Kenyans gisobanura ko Kenya yatanze iyi mfashanyo ibinyujije mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe abimukira, IOM, rukaba ari na rwo rwayigejeje muri Turukiya.
Uyu mutingito wibasiye Turukiya na Syria wishe abantu babarirwa mu 50.000. Barimo abarenga ibihumbi 44 bo muri Turukiya.


