Kera kabaye Safi Madiba yiyomoye kuri bagenzi be muri Urban Boys

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Safi Madiba afashe indege yerekeza mu gihugu cya Uganda gufata amashusho y’indirimbo bivugwa ko yakoranye na Meddy ari naho byatangiye kumenyekana ko yaba yitandukanyije na bagenzi be, akagumya kubigira ibanga, kuri ubu asa nkaho yeruye ko atakiri muri Urban Boyz.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Humble G, umwe mu bari bagize iri tsinda yashyize hanze itangazo ritumira Abanyamakuru ngo basobanurirwe ibivugwa mu itsinda, Safi abinyujije kuri Humble G yamubwiye ko we atazitabira icyo kiganiro n’abanyamakuru kuko atakiri muri Urban Boyz, ibintu byahise bishimangira ko uyu Safi Madiba yatangiye urugendo rwe ku giti cye.

Ibi bisa nkaho Humble G yari afite amakuru y’uko Safi yavuye mu itsinda gusa agakomeza kubigira ibanga kuko bivugwa ko mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “I Miss You” bakoranye na Kitoko, Safi yamubwiye ko ariyo ndirimbo ya nyuma agaragayemo bakora nk’itsinda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iby’amakimbirane ya Uban Boyz byatangiye kujya hanze nyuma y’ubukwe bwa Safi na Judithe bwabaye kuya 01 Ukwakira 2017, ntatumire Nizzo mu bukwe bwe, gusa nyuma akaza gusobanura ko mu nshuti ze za hafi nta n’umwe yatumiye bityo ko bitaba ikibazo.

Safi asezeye mu itsinda nyuma y’igihe kigera ku myaka 2 bivugwa ko adacana uwaka na mugenzi we, Nizzo.

Indirimbo iheruka hanze bakoranye na Kitoko “I Miss You”

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *