Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’abarwanashyaka b’indi mitwe ya politiki bishyize hamwe nayo, bateraniye mu karere ka Kicukiro ari benshi bakira umukandida wabo, Paul Kagame, wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho.
Umahango wabereye mu Murenge wa gahanga, mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, ku wa 19 Nyakanga 2017, Abaturage babarirwa mu bihumbi bakaba babukereye baje kwakira umukandida wabo, Paul Kagame.

Abageze mu zabukuru nabo bazinduwe no kwakira umukandida wabo, Paul Kagame

Abarwanashyaka ba PSD nabo bari inyuma umukandida, Paul Kagame
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Ntabwo umukandida Paul Kagame ashyigikiwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gusa, n’abo mu yandi mashyaka bamuri inyuma
13:30: Abahanzi ku rubyiniro (Stage)
Mu gihe umukandida Paul Kagame yari ataragera aho umuhango wabereye mu murenge wa Gahanga, abahanzi batandukanye bashyushyaga imbaga y’abaturage.

Butera Knowless na Jules Sentore, bari mu birere babyina

Christopher akoma mu mashyi

Abahanzi: Senderi, Tom Close, Kitoko, Knowless, Dream Boyz, Sentore, Jay Polly
14: 30: Umukandida, Paul Kagame yageze ku kibuga i Gahanga
Nk’uko asanzwe abigenza aho yiyamamaza hose, umukandida Paul Kagame yabanje kuzenguruka mu baturage abasuhuza, amadarapo ya FPR abaturage bayashyize hejuru na morali nyinshi bishimira umukandida wabo baririmba imyato ko yabagejeje kuri byinshi. Bamwakirije indirimbo “Tuzamutora yongere atuyobore”.
14:44: Ubuhamya bwa Eugenie
Gahongayire Eugenie atuye mu murenge wa Gatenga, afite abana 6, avuga ko aho FPR yamukuye n’umuryango we, ari ahantu hakomeye.
Mbere yo kwiteza imbere, yameseraga abaturage bakamuha amafaranga, byanashoboka akajya kubavomera.
Avuga ko kubera imiyoborere myiza, nawe gahunda ya VUP yamugezeho, afunguza konti, atangira gukirigita ifaranga, atangira no kurihirira abana be amashuri.
Mbere yabaga mu nzu ifite agaciro k’ibihumbi 500 none ubu yarayivuguruye igeze ku gaciro ka miliyoni 10.
Agira ati “Ndabashimiye nyakubahwa kuko wateje imbere abagore, nahoze nshuruza agataro kandi nzi ko bitemewe, ubu nabivuyemo kandi numva nzakuramo n’abandi, nahindutse ndi umwe nizeye ko nzahindura n’abandi”.
Ya
soje yizeza umukandida, Paul Kagame ko we n’abandi baturage ba Kicukiro bazamutora 100%.
14:54: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Hon.Jean Philbert Nsengimana, yatangarije umukandida ko nta gusubira inyuma, ko intego ari ugukomeza gutera imbere.
Ati “Amashanyarazi amaze kugera mu ngo 90% mu karere ka Kicukiro, turemera ko aha duhagaze mu minsi itari myinshi azaba ari izingiro ry’umurwa uzahuruza amahanga yose”.
Akomeza avuga ko abaturage ba Kicukiro bifitiye ikizere, ko nta wundi bashaka ubayobora utari Paul Kagame. Afatanyije n’abandi, bagira bati “Paul Kagame, ni we, ni we, nta wundi”.
15: 00 :Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Agira ati “Nabasuye ngo tuganire tujye n’imigambi, Banyakicukiro rero ibintu ni byinshi, Nkuko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu, kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakiva aha ngo banjye mu mujyi, mu mujyi hagati, Kicukiro imihanda, amavuriro, amashanyarazi, amavuriro,… mvuge iki ndeke iki? Biracyaza!”.
Ibyiza biri imbere:
Yakomeje agira ati “Iriya tariki ya 4 z’ukwa 8 nicyo bivuze, ni vitesi, imodoka iyo imaze gufata umuhanda neza, yongera vitesi, namwe rero kuri iriya tariki ya 4 ni iya vitesi.
Cyane cyane dukoreye hamwe tukagera kure ntawe usigaye inyuma, twese tukajyana, nufite intege nke tukamufata mu nkokora tukamuzamura, abari mu zabukuru tukabasindagiza. Abato tukabaha amahirwe ahagije kugirango bagere kure, tugateza imbere igihugu cyacu.
Tugomba kwerekana ibikorwa n’inyungu abantu babivanamo, FPR Inkotanyi yarabyerekanye, ikiza cy’u Rwanda FPR muri uko kubyerekana ntiyabikoze yonyine yabikoranye n’Abanyarwanda bose.
Ubumwe bw’Abanyarwanda
Ati “Ubumwe bw’igihugu cyacu ntabwo ibyo bindi twabigeraho tutabugendeyeho, ubumwe, ni ukuvuga ngo twatekereza ku buryo butandukanye ariko iyo tugeze ku ukubaza igihugu cyacu hari aho duhuriza”.
Aha yaboneyeho guhita ashimira imitwe y’amashyaka 8 yakunze akiyemeza gufatanya na FPR Inkotanyi, gushyigikira umukandida wayo, Paul Kagame. Ati “Uko tubona reka dukomeze urugendo hamwe”.
Urubyiruko
Ati “Uko muri hano nabonye mukiri bato cyane, ni urubyiruko abenshi, urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane, ni umuyobozi w’ibikorwa byose birimo n’ibya politiki, urubyiruko ntabwo ruhinduka imbaraga gusa, ntabwo bipfa kuza, urubyiruko bivuze ko rurerwa, rugira uburezi bakiga bakamenya, bigishwa amashuri ariko bakigishwa nibyo babamo.
Turashaka kubaha ibishoboka byose, ibya mbere ni amahirwe, hanyuma hakazaho n’imbaraga zanyu, mukifata neza kugirango mwigirire akamaro ukagirire n’igihugu cyanyu.
Rubyiruko rero turashaka ko mukomeza kwiyubaka mukaba imbaraga z’igihugu cyacu, ibyo tumaze gukora mukabirinda,… ni mwebwe rero, ejo ni mwe, mutegurire ejo hazaza. yasoje asaba urubyiruko n’abandi baturage ba Kicukiro ko ku itariki ya 4 Kanama bazazinduka bagasoza akazi neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com -Kicukiro













