Umwe mu bakekwaho ubujura bari bagiye kwiba ibikoresho bya Kompanyi y’ubwubatsi ya ‘Real Construction’ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yarashwe ubwo bashakaga kurwanya abashinzwe umutekano nk’uko byemejwe na polisi.
Uwarashwe agahita ahasiga ubuzima, ni umusore warashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Gahanga.
Yarashwe ubwo bari bagiye kwiba ahabikwa ibikoresho by’ikigo cy’ubwubatsi cya Real Construction, aho we na bagenzi be bari bagiye kwiba bimwe muri byo, ariko abashinzwe umutekano bakabatesha.
SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko aba bakekwaho ubujura, bashatse kurwanya abashinzwe umutekano, na bo bagahita bitabara. Yagize ati “Bashakaga kubakubita, haza kuraswamo umwe, abandi barirukanka.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uwarashwe atahise amenyekana, ahubwo ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira hamenyekane imyirondoro ye.


