Kidumu Kibido, umuhanzi wo mu Burundi, aravuga ko aho agejeje umuziki we mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba , igisigaye ari ugufata Afurika yose, yongeyeho ko adatewe ubwoba n’umuvuduko abahanzi bo muri Nigeriya bariho muri Afurika.
Kidumu yatangije ibi nyuma y’aho yari abajijwe n’ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi, impamvu ari umuhanzi w’umuhanga ariko akaba atabasha gufata Afurika yose nk’uko abahanzi bo muri Nigeria babikora.
Kidumu asubiza iki kibazo yagize ati” Njyewe na Band yanjye yitwa ‘Bodaboda’, dufite gahunda yo kubanza gufata Afurika y’Amajyepfo, nkanjye Kidumu East Africa narayifashe, ubungubu ndashaka gufata West Africa, ubundi nkakomerezaho mfata Africa yose, abantu bazavuga ko ntazabishobora kubera abahanzi bo muri Nigeria bafite umuvuduko udasanzwe, ariko nzabereka uburyo nzabakosora, hari ibyo maze gutegura nahishe nibyo bizamfasha kubemeza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kidumu yasoje iki kiganiro avuga uburyo yagiye afasha abahanzi benshi barimo Big Fizzo, Dr Claude, n’abandi benshi, kugeza ubu ngo asigaye yandikira abandi bahanzi indirimbo, nayo ngo ni impano afite agomba gukoresha afasha abandi bahanzi.
Uyu muhanzi kandi ngo mu nzozi ze, harimo gushinga amashuri, amavuriro, amazu yigisha umuziki, gutanga akazi ku rubyiruko n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


