Top Gym Muvandimwe, niyo yabaye igisubizo ku bafite umubyibuho ukabije ndetse n’abandi batandukanye bashaka gukora imyitozo ngororamubiri.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umutoza mukuru muri “ Top Gym Muvandimwe ” Maniraguha Anaclet uzwi ku izina rya Fils, atangaza ko gukora imyitozo ari inyungu z’uyikora kandi ko icyo biyemeje ari ugufasha neza abayitabira.
Ati “Hano abantu bahakorera imyitozo ngororamubiri, ni abantu baba bafite ibyifuzo bitandukanye, hari ababa bashaka kugabanya ibiro n’abashaka kubaka umubiri, abo bombi turabakira kandi bikabagirira umumaro”.
Akomeza avuga ko ababyibushye babanza kubaha ubujyanama ku bijyanye n’imirire, bagakora imyitozo bazi n’ibyo bagomba kurya bibafasha gukomeza kugabanya ibinure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ku mwanya wa mbere, abafite umubyibuho ukabije tubagira inama ndetse tukifashisha imyitozo kuko baba bafite ibinure, twifashishije imyitozo ngororamubiri tugabanya ibyo binure, kuko iyo umuntu akora imyitozo agira appétit cyane, niyo mpamvu tubagira inama y’ibyo barya, kuko ashobora gusanga yakoreye ubusa, akaza ashaka gutakaza ibiro 3 yaba atarya ibiryo bigenwe akaba yakwiyongeraho 10, akarya cyane kurusha uko yatakaje”.
Umwe mu bagore bafashije wari ufite ibiro 105, ubu afite 70 kandi ngo imyitozo arayikomeje umunsi ku wundi.

Ati“Iyo wubahirije ibyo tugusaba umusaruro urawubona kandi mu gihe gito, hano dufite umugore wavuye ku biro 105, ubu afite 70, akunda imyitozo, akora umunsi ku wundi, ntabwo yahagarara kuko umusaruro yarawubonye [ubuhamya bwe mu nkuru itaha]”.
Salle “Top Gym Muvandimwe” ikoreramo imyitozo iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu gikari cyahahoze ivuriro ryo kwa Nyirinkwaya, imbere y’urukiko rwa gisirikare.
Ku bindi bisobanuro wabariza kuri iyi nimero: 0788764000 (Watsapp).





Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


