Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Ukuboza, ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) habereye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’inama y’Abakomiseri icyuye igihe n’inama y’Abakomiseri nshya yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 11 Ugushyingo 2016.
Dr John Rutayisire wari perezida w’inama y’Abakomiseri icyuye igihe yasobanuriye Abakomiseri bashya ibyagezweho ndetse n’inzitizi bagiye bahura na zo mu gihe cya manda y’imyaka ine.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yabashyikirije inyandiko zitandukanye zirimo raporo y’ibikorwa bya CNLG yanashyikijwe imitwe yombi y’inteko ishingamategeko mu Ukwakira 2016, raporo yo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko ikubiyemo politiki ya Komisiyo ndetse n’izindi nyandiko za ngombwa mu mitunganyirize y’inshingano za CNLG.
Yanifurije kandi umwaka mushya Muhire w’2017 n’imirimo myiza Abakomiseri bashya, anabasaba kuzarenga inzitizi manda ye yahuye na zo bagakorana ubwitange kugira ngo bafashe CNLG kugera ku ntengo n’inshingano zayo.
Dr Emmanuel Havugimana, perezida w’inama nshya y’Abakomiseri yashimiye Leta yabagiriye Icyizere, avuga ko we n’Abakomiseri ayoboye bazakorana neza n’ubuyobozi bureba bushinzwe ibikorwa bya CNLG bya buri munsi kugira ngo ikomeze gusohoza neza inshingano zayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, yashimiye inama y’Abakomiseri ku byo bagezeho, anasaba abakomiseri bashya kuzacumburira aho abacyuye igihe bagejeje abizeza imikoranire myiza igamije gusohoza inshingano z’ikigo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


