Abayobozi ku isi, abanyamashuri, abanyadushya, ibigo byâiterambere, imiryango yâabahinzi, nâabikorera baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no hanze yayo bazateranira mu Rwanda kugira ngo bitabira ihuriro ngarukamwaka ryâibiribwa muri Afurika guhera taliki 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024.
Ni inama yateguwe nâihuriro ryiswe Africa Food System, ikigamijwe ni ugukangurira no gushishikariza abatuye muri Afurika no ku isi gutegura ibiribwa bigezweho hashingiwe ku ikoranabuhanga.
Ikindi ni ukwigisha urubyiruko nâabagore byâumwihariko guhanga udushya mu mirire, kwihutisha serivisi mu gutunganya no gutegura ibiribwa mu buryo budahumanya ikirere bwâikoranabuhanga budahumanya ikirere.
Muri iri huriro kandi hazatangwa inyigisho zimakaza impinduramatwara ku buhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga no gushaka ibisubizo birambye ku iterambere ryabwo.
Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, na bo bazaba bateraniye muri iri huriro cyane cyane biga ku Ishyirwa mu bikorwa ryâIntego zâiterambere rirambye 2030, ariko banarebera hamwe aho intego bihaye yâiri terambere(2025) yabereye i Malabo muri Equatorial Guinea igeze.
Biteganyijwe ko umukuru wâIgihugu cyâu Rwanda azagaragara muri iyi nama ndetse nâabandi banyacyubahiro barimo aba minisitiri nâabahoze ari abaperezida mu bihugu bitandukanye.
Amath PathĂ© Sene, uyobora âAFS Forumâ, yavuze ko ibizavugirwa muri nama atari amagambo gusa, ahubwo bizashyirwa mu bikorwa.
Ati:â Dushyize hamwe mu rwego rwo kwimakaza no kuzamura siyansi (Science), ikoranabuhanga mu kuzamura urwego rwâibiribwa bishingiye ku ikoranabuhanga.â
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gufatanya mu buryo bugaragara, aribwo buzatuma habaho imbaraga mu guhangana nâimihindagurikire yâibihe, umutekano mucye wâibiribwa ndetse nâikibazo cyâubukungu gikomeje gufata indi ntera.
Ati: â Intego yacu ni uguhanga ibitekerezo biganisha ku kuzamura urubyiruko nâabagore duharanira kurengera ibidukikije.â
Iyi nama yâuyu mwaka, ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya, kwihuta, no kwaguka. Ibi bikazafasha kuzamura politiki nzahura bukungu muri iki gihe isi igezemo.


