Kigali: Abatarandikisha ubutaka bwabo baratangira kubwandikisha nta kiguzi kuri uyu wa Mbere

Sangiza iyi nkuru

Abantu bataratanga amakuru ku butaka bwabo ngo bubandikweho kubera impamvu zitandukanye bahawe amahirwe yo gufashwa kubwandikisha kandi nta kiguzi nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika.

Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ukuboza 2023, Bwiza yabashije kubonaho.

Muri iri tangazo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka gisaba abantu bose batigeze batanga amakuru ku butaka bwabo ngo bubandikweho bitewe n’impamvu zitandukanye by’umwihariko abafite udupapuro babarurijeho bakunda kwita udupara cyangwa utujeto, ndetse n’utwo bishyuriyeho ko guhera muri uku kwezi hari igikorwa cyo kubafasha kubwandikisha.

Iki kigo cyibutsa ko aba bazafashwa nta kiguzi baciwe nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida No 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kiza gutangirira mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ukuboza 2023, mu gihe mu zindi ntara bazamenyeshwa igihe iki gikorwa kizatangiriraho.

NLA ivuga ko abifuza iyi serivisi bazajya bayihererwa ahazagenwa n’urwego rw’umurenge hegereye abatunze ubutaka, ndetse isaba abasaba iyi serivisi kuvugisha ukuri mu gihe cyo gutanga amakuru kuko abazatanga amakuru atari yo bazakurikiranwa n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *