Kigali: Abaturiye ikimoteri cya Nduba batarimurwa barasaba gutabarwa vuba

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage baturiye ikimoteri cya Nduba kimenwamo imyanda yose yo muri Kigali, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda uvanze n’umunuko, bagasaba kwimurwa vuba mu gihe iki kimoteri cyaba gikomeje kuhaguma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hashize igihe kinini umujyi wa kigali wijeje abaturage baturiye iki kimoteri cya Nduba mu mujyi wa Kigali, kuhimuka bakahava kubera umunuko ukomeye hamwe n’amasazi menshi aba ahatuma agiturukamo.

Hari bamwe mu baturage umujyi wa Kigali wabariye bari batuye hafi yacyo barimuka, ariko hari abandi baturage bo batabariwe nabo basigaye mu nkengero z’iki kimoteri neza munsi yacyo.

Mu kiganiro bagiranye na Isango star dukesha iyi nkuru, bamwe mu baturage batabariwe ngo bimurwe, bavuga ko batazi igihe kizimurirwa, mu gihe kandi babona kibabangamiye cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba baturage bahasigaye baracyahura n’ingaruka zikomeye ku buryo usanga abenshi bashobora kuhandurira indwara ziturutse ku mwanda ngo kuko usanga ibiryo bitumwaho amasazi, amazi nayo bakoresha ajyamo iyo myanda yose, abaturage bagasaba umujyi wa Kigali kwimura icyo kimoteri cyangwa se niba bidashoboka bo bishyurwe bave aho hantu.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie, atangaza ko badateganya kuba bakwimura iki kimoteri vuba ariko ngo icyo umujyi wa Kigali uri gukora ni ukugenda wimura buhoro buhoro abaturage baturiye icyo kimoteri mu gihe umushinga wo kukihimura utaratekerezwaho.

Si ubwa mbere ikimoteri cya Nduba kigarutsweho mu itangazamakuru ndetse no mu nzego za Leta, hagaragazwa ingaruka mbi gifite ku buzima bw’abagituriye.

Mu mpera za 2016, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), ivuga ko ikimoteri cya Nduba kikiri ikibazo ku bagituriye aho kuba igisubizo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida w’iyi komisiyo, Hon Nkusi Juvenal yagize ati “Ubu amazi ava mu kimoteri cya Nduba yinjira mu butaka akajya kwanduza amasoko nk’uko byari bimeze kikiri i Nyanza. Mbere yo kucyimura mwakagombye kuba mwarabanje kubaka ku buryo ayo mazi yanduye atahura n’ay’amasoko kuko abantu bahatuye ari yo banywa.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri gushaka miliyoni 14 z’amadolari, angana na miliyari 11 z’amanyarwanda azakoreshwa mu kwimura ikimoteri cy’imyanda cya Nduba, mu Karere ka Gasabo, hakubakwa ikigezweho mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ibi bikaba bitandukanye nibyo Muhongerwa Patricie yavuze ‘ko nta gahunda ihari yo kuba iki kimoteri cya Nduba cyakwimurwa’ mu gihe abaturage bo bavuga ko kibangamiye ubuzima bwabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *