Uyu mushinga w’itegeko rigena umusoro ku nzu zo guturwamo, ni ingingo leta y’u Rwanda ivuga ko igamije ineza y’abanyagihugu, kuko bavuga ko no mu bihugu byateye imbere birimo amerika n’ubwongereza abanyagihugu batanga uyu musoro. Gusa ariko bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baniyubakiye inzu zabo zikomeye, baravuga ko bazi neza akamaro k’umusoro ariko ngo gusoreshwa inzu bararamo ntibabyumva.
Iyi kandi ni ingingo itaravuzweho rumwe na bamwe mu bagize inteko nshingamategeko y’u Rwanda, ubwo minisiteri y’imari n’igenamigambi yabashyikirizaga uyu mushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka. Aba badepite baravuga ko iri tegeko rikandamiza cyane abaturage aho kugirango riborohereze ngo kuko ngo imiterere y’iri tegeko rigaragaza ko inzu z’ubucuruzi arizo zizajya zisora make cyane ugereranije n’inzu yo guturwamo n’umuturage.
Ubwo ku itariki ya 5 y’uku kwezi abadepite basesenguraga ingingo zose zigize uyu munshinga, bavuze ko kuba uyu musoro utangwa no mu bihugu byateye imbere bitakagombye gushingirwaho. Ahubwo ngo hakwiye gushingira ku mibereho y’abanyarwanda, hakirindwa ikintu cyose cyababera umutwaro.
Uyu mushinga w’itegeko rishyiraho uyu musoro ku nzu zo guturwamo uteganya ko inzu igomba gusoreshwa ari irengeje agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’ u Rwanda. Iyi nzu ikazajya isoresha hagati ya 0.5% na 1% by’agaciro kayo.
Src: Isangostar
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


