Kigali: Basubijwe uburenganzira ku byabo nyuma y’aho RSSB ibabariye ikananirwa kwishyura

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bongeye guhabwa uburenganzira bwo kugira icyo bakora mu butaka bwabo nyuma y’igihe kirekire batemerewe bitewe nuko babariwe na RSBB bagiye kwimurwa ariko ariko bakaba barategereje ko bishyurwa bagaheba.

Kuri ubu ngo igisubizo aba baturage bahawe n’akarere ni u gukomeza ibikorwa byabo nk’ibisanzwe, ushoboye gusana arabyemerewe ariko ngo ibikorwa byabo byaradindiye bitewe n’igihe bamaze ntacyo bemerewe kubikoraho.

Mu minsi ishize abaturage bo mu Murenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, bari bafite ikibazo bavugaga ko kibakomereye cyane bitewe n’uko bari bamaze imyaka hafi 3 batemerewe kugira icyo bakora ku bikorwa byabo , nk’aho amazu yari yarabasaziye ho ,ubwiherero bwarabuzuranye ndetse batemerewe no guhinga ibihingwa bitinda mu butaka , kuko ngo bari barabariwe na RSSB ngo bimurwe ihashyire ibindi bikorwa ariko gitinda kubishyura.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, bwijeje abaturage ko amasezerano bari bafitanye n’icyo kigo cyendaga kubagurira bagomba kuyahagarika bakikomereza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe kugeza igihe ikigo cyazabona amafaranga kikazagaruka maze kikazabara aho bazaba bagereje aho guhora bategereje badafite uburenganzira ku byabo; nk’uko bwana NSABIMANA Vedaste umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yabitangarije RoyalTV dukesha iyi nkuru.

Kuri ubu rero abaturage bemerewe gusana, abafite amafaranga barasana amazu yabo nta kibazo ndetse baranahinga imbuto zitandukanye bivuze ko basubiranye uburenganzira ku byabo, gusa n’ubwo bimeze bityo ngo byabagizeho ingaruka kuko igihe ibikorwa byamaze ntacyo bikorwaho, ngo imishinga yaradindiye hari n’abo inzu zasenyutse icyo gihe batari bemerewe kugira icyo bazikoraho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kubarira abaturage ngo bimurwe ku mpamvu zitandukanye ariko bagatinda kwishyurwa, ni ikibazo gikomeye benshi bakunze kugaragaza, cyokora aba bo mu Murenge wa Kigali barashima ubuyobozi bw’akarere kuko bwumvise akababaro kabo bukabasubiza uburenganzira ku byabo mu gihe batinze kwishyurwa ,kandi bakaba bazabarirwa bundi bushya.

Aba baturage ariko nanone basaba ubuyobozi kujya bubaba hafi ugiye kubimura akabikora vuba aho kudindiza ibikorwa byabo nubwo n’ubu batapfa gukora ibirambye mu gihe bumva ko isaha n’isaha bakwimurwa cyane ko ngo ntawapfa kubona umugurira ubutaka butarimo inzu kuko inzu zigenewe kuhubakwa ngo ari amagorofa ya etage 3 byibuze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *