Kigali: Harigwa uko ibyangombwa byo kubaka bitakomeza gutinda

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe kubona ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali bifata iminsi itari munsi ya 21, ibi abubatsi basanga ari imwe mu mpamvu zituma iterambere rishingiye ku nyubako zigezweho mu Rwanda ritihuta,Umujyi wa Kigali wiyemeje koroshya uburyo bwo kubona ibyangombwa byo kubaka mu mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo bishingiye ku bwubatsi.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi n’abakora mu bijyanye n’ubwubatsi baganiriye ku mpamvu zituma ibyangombwa by’ubwubatsi bitinda bemeranya ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugirango ibi byangombwa bige byihuta kuboneka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Busabizwa Parfait, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati “Turifuza ko abafatanyabikorwa bose bagabanya inzira umuntu ushaka ibyangombwa bwo kubaka anyuramo kugirango abibone, turifuza guhuriza izo nzira zose bicamo muri ebyiri gusa”
Didier Sagashya, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwubatsi (RHA), nawe yasabye ko ababishinzwe bagerageza ku buryo kubona ibi byangombwa bitajya bisaba ababishaka gukora ingendo nyinshi,
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hazifashishwa guhanahana amakuru mu buryo bwihuse bityo abakeneye ibyangombwa bakoroherezwa kubibona batazengurutse mu nzego zitandukanye.
Bamwe mu bubatsi bagaragaje ko bishimiye izi ngamba nshya kuko babangamirwaga cyane no gutinda kubona ibyangombwa, Alphonse Munyendamutsa nk’umwubatsi yemeza ko izi ngamba nizimara gushyirwa mu bikorwa bizafasha mu kwihutisha iterambere ry’inyubako zigezweho mu Rwanda.
Abubatsi bavuga ko ubusanzwe icyemezo cyo kubaka inzu yo guturamo mu mujyi wa Kigali gisaba amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 kugeza kuri 4 y’u Rwanda naho inzu y’ubucuruzi yo ngo icyangombwa cyayo gishobora kugeza kuri miliyoni 9.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *